AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Hotels za Cristiano Ronaldo zahinduwe ibitaro byo kwita ku banduye Covid-19

Hotels za Cristiano Ronaldo zahinduwe ibitaro byo kwita ku banduye Covid-19
15-03-2020 saa 22:51' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 2611 | Ibitekerezo 1

Rutahizamu w’Umunya-Portugal ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo yemeye gutanga hoteli ze ebyiri ziri mu gihugu cya Portugal ngo zihindurwe ibitaro byo gufasha abarwayi banduye Coronavirus nta kiguzi batanze.

Ronaldo afite hoteli ebyiri iwabo mu gihugu cya Portugal, imwe ikaba iri mu murwa mukuru Lisbon naho indi ikaba i Madeira ari nako gace uyu mukinnyi avukamo.

Yavuze ko izi hoteli zitwa CR7 Hotel zigomba guhindurwamo ibitaro byifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kimaze guhangayikisha isi yose bityo akaba yafashe umwazuro ko abakozi n’abaganga babikoramo azajya abihembera ku mafaranga ye bwite.

Magingo aya Cristiano Ronaldo n’umuryango we bari iwabo i Madeira muri Portugal we na bagenzi be bakaba barishyize mu kato nyuma y’uko mugenzi wabo Daniele Rugani bakinana muri Juventus de Turin agaragaweho n’iki cyorezo.

Cristiano anyuze kuri Instagram ye aherutse kwandika amagambo akubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu bose kwubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima zirimo na OMS agamije gukumira Coronavirus.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nicole Kuya 26-03-2020

Nukuri Ronaldo Imana ijye imwongerera imigisha imuhe no kuramba agira ubumuntu burenze.Que Dieu te bénisse CR7

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...