AMAKURU

UKWEZI
pax

Ibyagendeweho hemezwa ko AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Ibyagendeweho hemezwa ko AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup
1er-08-2020 saa 08:04' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1205 | Ibitekerezo 3

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryemeje ko ikipe ya AS Kigali ifite Igikombe cy’Amahoro cya 2020, ariyo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation ya 2020/21.

Ni ukuvuga ko AS Kigali izasohokana na APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20, yo ikaba izakina CAF Champions League ya 2020/21.

Ni ukuvuga ko AS Kigali izasohokana na APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20, yo ikaba izakina CAF Champions League ya 2020/21.

Bimwe mu byashingiweho FERWAFA yemeza ko AS Kigali ari yo izaserukira u Rwanda harimo ko mu ngingo ya kabiri y’amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2020, agace ka gatatu, havuga ko ‘ikipe izegukana irushanwa ariyo izakina CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.’

Icya kabiri cyashingiweho ni ukuba amabwiriza ya CAF Confederation Cup yemejwe na Komite Nyobozi ya CAF ku wa 19 Nyakanga 2019, agomba gukurikizwa, akaba yemeza ko ikipe yegukanye igikombe cy’Igihugu ariyo yitabira iri rushanwa.

Ingingo ya kane y’ayo mabwiriza, mu gace ka gatandatu, ivuga ko ‘mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwaye irushanwa riheruka.

Hagendewe kuri izo ngingo, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2019 ariyo izakina CAF Confederation Cup ya 2020/21 kuko irushanwa rya 2020 ritigeze riba.

Ububasha bwo gufata iki cyemezo, Komite Nyobozi ya FERWAFA ibuhabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo yo ku wa 8 Nzeri 2018.

Biteganyijwe ko amarushanwa Nyafurika y’umwaka utaha w’imikino, azatangira mu Ukwakira mu gihe ay’uyu mwaka wa 2019/20, azasozwa mu ntangiriro z’uko kwezi nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Muri CAF Confederation Cup ya 2019/20, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gukuramo KMC yo muri Tanzania ariko igatsindwa na Proline FC yo muri Uganda. AS Kigali niyo ifite igikombe cy’amahoro cya 2020


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Bernard Kuya 2-08-2020

Ikibazo ni imyumvire y’iyo ngingo (interpretation). Ese irushanwa ryarabaye cg ntiryabaye ? Ferwafa ishakire igisubizo ku gihe irushanwa ryabaye ariko ntihagire ikipe itwara igikombe. Itegeko ritagira igisubizo ritanga hazarebwe mbere uko byagenze cg ahandi uko barimo kugikemura.

Justin Kuya 1er-08-2020

Njyewe biranshanga umupira wlo murwanda bajyenda babanza
gutegereza ibitekerezobya bamwe kbs
Ntago nemetanya mamwe kbs ferwafa ifite akavuyo

Mata Kuya 1er-08-2020

Jye sinemera ibyo iyo FERWAFA ivuga yashingiyeho.Kuko harimo n’amarangamutima yandi.Ibyo bashingiyeho ntibyari ho ?Kuki itahise ifata icyemezo bakimara kwemeza ko championnat n’igikombe cy’Amahoro bihahlgairtswe kubera Covid.Sha uyu mupira na FERWAFA .Ahaa !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA