AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ibyatangajwe na Perezida wa Senegal, Sadio Mane amaze gutwara Ballon d’ or d’ Afrique

Ibyatangajwe na Perezida wa Senegal, Sadio Mane amaze gutwara Ballon d’ or d’ Afrique
8-01-2020 saa 15:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2388 | Ibitekerezo 1

Umunya-Senegal Sadio Mané yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika, mu birori byabereye mu Misiri.Sadio Mane akimara gutorwa, Perezida Macky Sall wa Senegal yavuze ko Sadio Mane abaye urugero rwiza ku rubyiruko.

Yagize ati “Birashimishije kandi biteye ishema, mu izina ry’ abaturage ba Senegal nshimiye cyane Sadio Mane watwaye igihembo cy’ umukinnyi mwiza muri Afurika (Le ballon d’or africain). Komereza aho wakoze neza kandi uhaye urugero abakiri bato”.

Ku mukinnyi w’umwaka wahize abandi muri 2019, Sadio Mané na Mohamed Salah ba Liverpool, ndetse na Riyad Mahrez wa Manchester City ni bo bahatanaga, birangira umunya-Senegal Sadio Mané acyegukanye.

Ibihembo byose byatanzwe muri rusange

Umukinnyi w’umwaka mu bagabo: Sadio Mane (Senegal & Liverpool)

Umukinnyi w’umwaka mu bagore: Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona)

Umukinnyi w’umwaka mu marushanwa ahuza amakipe muri Afurika: Youcef Belaïli (Algeria & Esperance / Ahli Jeddah)

Umukinnyi w’umwaka ukiri muto: Achraf Hakimi (Morocco & Borussia Dortmund)

Umutoza w’umwaka mu bagabo: Djamel Belmadi (Algeria - Algeria)

Umutoza w’umwaka mu bagore: Desiree Ellis (South Africa)

Ikipe y’umwaka mu bagabo: Algeria

Ikipe y’umwaka mu bagore: Cameroon

Umuyobozi w’ikipe mwiza: Moise Katumbi (TP Mazembe)

Federasiyo y’umwaka: Federasiyo ya Misiri (Egyptian Football Association)

Igitego cy’umwaka: Riyad Mahrez (Algeria ikina na Nigeria, ku mukino wa 1/2 wa CAN 2019 yabereye mu Misiri)

Igihembo cy’umwihariko: Kojovi Obilale wahoze ari umunyezamu wa Togo

Ikipe nziza y’abakinnyi 11 bakomoka muri Afurika

Umunyezamu: Andre Onana

Ba myugariro: Achraf Hakimi, Serge Aurier, Joel Matip, Kalidou Koulibaly

Abakina hagati: Idrissa Gueye, Riyad Mahrez, Hakim Ziyech

Ba rutahizamu: Mohamed Salah, Sadio Mane, Pierre-Emerick Aubameyang


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nshimiyimana Valens Kuya 8-01-2020

Mwiriwe neza,kuri iyo nkuru yabakinyi 13 bahembwa menshi ariko babanyarwanda bakina hanze mukosoreho gato.Haruna Niyonzima ntabwo akina muri Simba sc akina muri Yanga fc.murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...