konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Johnson Bagoole wakinnye muri Rayon Sports na APR FC yitabye Imana

Johnson Bagoole wakinnye muri Rayon Sports na APR FC yitabye Imana
22-06-2018 saa 09:16' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4942 | Ibitekerezo 4

Johnson Baboole wakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda ndetse akaza kunyura mu makipe ya Rayon Sports, ATRACO FC na APR FC za hano mu Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2018, aguye mu Bitaro by’Icyitegererezo by’Akarere biri mu Mujyi wa Lira muri Uganda

Urupfu rw’uyu mukinnyi rwashenguye benshi by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru muri Uganda aho avuka ndetse na hano mu Rwanda dore ko yahabaye igihe kirekire akina mu makipe akomeye kandi yitwara neza.

Bivugwa ko uyu Bagoole yari amaze igihe arwariye mu gace ka Makindye mu Mujyi wa Kampala aho yavurwaga indwara ya malaria ariko akaba yahitanywe n’indwara ya Mugiga ‘Crytococal Meningitis’

Johnson Bagoole utabarutse afite imyaka 38 y’amavuko yabaye umukinnyi mwiza wo hagati mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Yatangiye kwigaragaza ari muri Iganga Town Council FC, anyura muri Express FC.

Johnson Bagoole yakinnye mu makipe yo mu Rwanda nka APR FC, Atraco Fc na Rayon Sports yanafashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2013.

Yanyuze muri Kenya muri Sofapaka, ahava ajya muri RDC muri AS Vita Sports Club na Bukavu Dawa yasorejemo umupira w’amaguru.

Mu ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes, yahamagawe inshuro 20 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika n’icy’Isi. Aha yari mu ikipe ya Rayon Sports


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
manzi jaque Kuya 18-08-2018

yooo!Imana imuhe iruhukoridashira

Keza Kuya 23-06-2018

Ntakabuza azize HIV kuko niyo itera icyurizizi cya meningitis cryptococcal

Nina Kuya 22-06-2018

Yoooo Imana imwakire mu bayo disi.

mary Kuya 22-06-2018

Imana imwakire mubayo kandi aruhukire mumahoro

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • uwayo https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paapa.html

    ">nsubize#Igiraneza https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paap
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...