AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bagarutse muri Rayon Sports

Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bagarutse muri Rayon Sports
29-01-2020 saa 18:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3645 | Ibitekerezo

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko abasore bahoze bayikinira Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bagiye kugaruka mu Rwanda bakongera bakayikinira imikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Mu butumwa Rayon Sports yashyize kuri Twitter yavuze impamvu aba basore bari baragiye kwimenyereza mu makipe yo mu Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda ari ukubera icyorezo cya coronavirus kiri mu Bushinwa.

Coronavirus ni icyorezo cyandurira mu mwuka abantu bahumeka kibasiye u Bushinwa kikaba kimaze guhitana abantu barenga 130 nk’ uko amakuru ava mu Bushinwa abyemeza.

Iki cyorezo cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan kirasaba n’icyahagaritse ubuzima kuko ibicuruzwa byatangiye gushira mu masoko kuko abantu bari guhahira rimwe ngo birinde gukomeza gukora ingendo batazandura iyi ndwara imaze kwandurwa n’abarenga ibihumbi 6.

Ibikorwa byose by’imikino mu Bushinwa byahagaritswe kubera icyorezo cya Novel coronavirus ninayo mpamvu Umurundi Ulimwengu na Sarpong bagiye kugaruka mu Rwanda.

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza avuga ko aba bakinnyi bari bashimwe ndetse ko biteguraga no gusinya amasezerano y’akazi gusa ngo shampiyona yo mu Bushinwa yabaye nk’ihagarara kubera iyi virus idasanzwe.

Rayon Sports yarangije icyiciro cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa 2 n’amanota 38, irushwa na APR amanota 4.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...