AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kayiranga J. Baptiste wakiniye Rayon akanayitoza yagizwe umutoza mukuru w’agateganyo

Kayiranga J. Baptiste wakiniye Rayon akanayitoza yagizwe umutoza mukuru w’agateganyo
18-06-2021 saa 11:16' | By Martin | Yasomwe n'abantu 955 | Ibitekerezo 1

Nyuma y’uko Guy Bukasa wari umutoza Mukuru wa Rayon Sports asezereye, ubuyobozi bw’Iyi kipe bwatangaje ko Kayiranga Jean Baptiste, yagizwe Umutoza Mukuru w’agateganyo.

Kayiranga Jean Baptiste uzwi cyane muri ruhago yo mu Rwanda, asanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe ya Rayon Sports agiye gutoza iyi kipe mu mikino isigaye ya Shampiyona nyuma y’uko ikuye amaso ku gikombe ndetse no gusohokera igihugu bikaba byaranze.

Itangazo rya Rayon Sports yanyujije kuri Twitter, rigira riti “Kayiranga Jean Baptiste yagizwe Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports nyuma y’iyegura rya Guy Bukasa ku wa Gatatu.”

Kayiranga azatora Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ya Shampiyona nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Mucyeba wayo ari we APR FC yayitsinze igitego kimwe mu minota ya nyuma.

Ubwo uyu mukino warangiraga, Gay Bukasa wanze no kuvugana n’Itangazamakuru yahise asezera mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwavuze ko amasezerano y’uyu mutoza yari atarangira.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Deo MWISENEZA Kuya 18-06-2021

URIYA MUTOZA BUKASA YABIKOZE NEZA UBUNDI UWUZAHEKA NTUMWISHA URUME YA RAREBYE ASANGA KUBA ADASHYIZE GIKUNDIRO KUNTEGO BIGAYITSE NI BWO AFASHE UMWANZURO NTAWAMUGAYA YAYIHAYE IBYO AFITE.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA