konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kiyovu Sports yamaganye abatwitse imyenda n’ibirango bya Rayon Sports

Kiyovu Sports yamaganye abatwitse imyenda n’ibirango bya Rayon Sports
23-04-2018 saa 12:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4755 | Ibitekerezo 5

Ubuyobozi bw’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports bwamaganye abafana bayo bakoze igikorwa bufata nk’urukozasoni, cyo gutwika imyambaro iriho ibirango bya Rayon Sports ndetse bugaragaza ko hari n’ibihano bigiye gufatirwa abagaragaye bakora iki gikorwa.

Nk’uko byatangajwe na Hemedi Minani, Perezida w’abafana ba Kiyovu Sports, ngo iki gikorwa cyabaye nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Rayon Sports ukarangira zinganya ibitego 2 kuri 2, ni igikorwa kigayitse kandi bitandukanye n’abagikoze.

Minani Hemedi ati: "Ku mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports ukaza kurangira ikipe zombi zinganya ibitego 2-2, nyuma yawo haje kugaragara ifoto igaragaza abantu 2 barimo gutwika umupira uriho amabara ya Rayon Sports, iyo foto yakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye kandi byagaragaye nk’igikorwa cy’urukozasoni kidakwiye kuranga aba Sportifs. Bimvuye ku mutima mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’abakunzi ba Kiyovu Sports, dusabye imbabazi umuntu wese wahungabanyijwe n’iyo foto, kuko ababikoze batabikoze ku nyungu za Kiyovu cyane ko ntawabibatumye. Kiyovu Sports ni ikipe yiyubaha ifite mu ntego zayo ikinyabupfura, ubucuti n’intsinzi."

Yakomeje agira ati: "Turasaba uwabikoze wese yambaye amabara aranga Kiyovu ko yakwigaya kandi tugiye kubikurikirana byimbitse kugirango tumugaye by’umwihariko. Ndifuza kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko Sport ari iyo guhuza abantu atari iyo kubiba amakimbirane adafite agaciro."

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Minani Hemedi yavuze ko umuriro ari ikimenyetso kigaragaza ibintu bitari byiza mu Rwanda, byongeye gutwika ikirango cyangwa ibendera ry’ikipe bikaba bisobanuye ikintu kibi. Yavuze ariko ko hari abafana ba Rayon Sports bagiye bakora ibikorwa bise ibyo guhamba Kiyovu Sports basembura abafana ba Kiyovu, akanenga kuba ubuyobozi bw’abafana b’iyi kipe y’abakeba nabwo butarabyamaganye kuko bishobora gukurura amacakubiri. Yahamije kandi ko mu minsi ya vuba, abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye batwika imyenda iriho ibirango bya Rayon Sports ko bazahanwa kandi ibihano byabo bikazatangazwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
kafa Kuya 24-04-2018

ndashima ubuyobozi bw’abafana ba kiyovu sport kubwo kwisegura rwose abakoze kiriya gikorwa bigaye cyane.birababaje babase beje KIYOVU.

said gasenyi Kuya 23-04-2018

bareke abo bayovu ,bigize ba rutwitsi. ni bagumya kutwataka bazahura nuruva gusenya% babyumve ko imbere yacu badashyitse numutamiro! gusa twe nti duhubuka .tugira uburere.

manzi Kuya 23-04-2018

Arko rwose murwanda mwararushye koko ubwo muzajya muva mumikino burigihe musoreze mumanza koko ? ese abafana ko basebanya nibindi kuko baba barakina iyo umukino urangiye ubuzima burakomeza nubucuti bugakomeza

Jean Claude Simpson Kuya 23-04-2018

Ubu ni Ubujiji bwo kurwanywa kandi turashima Ubuyobozi bw’Abafana ba Kiyovu bwabirwanije....Sport niyogere mu Rwanda !!!!

kayitesi Kuya 23-04-2018

yego kwenderanya si byiza aliko mubanze muhane abafashe isanduku bagahamba kiyovu bakongera bakandika kumupira bita kiyovu imbwa mubahe discipline kuko ntayo bafite

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • uwayo https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paapa.html

    ">nsubize#Igiraneza https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paap
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...