konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mu mafoto: Rayon Sports yakiriwe mu buryo budasanzwe ikorerwa ibirori byasojwe mu gitondo

Mu mafoto: Rayon Sports yakiriwe mu buryo budasanzwe ikorerwa ibirori byasojwe mu gitondo
20-04-2018 saa 07:27' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6244 | Ibitekerezo 2

Ikipe ya Rayon Sports iherutse kwandika amateka atarigeze akorwa n’indi kipe yo mu Rwanda, aho yabashije gukandagiza ikirenge mu matsinda ya ¼ cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (Total CAF Confederation Cup), ubwo yageraga i Kigali ivuye i Maputo muri Mozambique yakiriwe mu buryo budasanzwe n’imbaga y’abakunzi bayo bari baraye ijoro bayitegereje maze bayereka urukundo bayikorera ibirori bidasanzwe byasojwe mu gitondo nta wigeze aryama.

Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018, nibwo ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali ivuye muri Mozambique gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Costa Do Sol yo muri iki gihugu mu mikino y’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (Total CAF Confederation Cup).

Iyi kipe ya Rayon Sports yahesheje Abanyarwanda ibi byishimo nyuma yo gusezerera ikipe ya Costa Do Sol ku mbumbe y’ibitego bitatu kuri bibiri (Rayon Sports 3-2 Costa Do Sol). Ibi bikaba birimo bitatu ku busa Rayon yatsindiye Costa i Kigali mu mukino ubanza wabaye kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2018, ndetse na bibiri ku busa Costa yatsindiye Rayon i Maputo mu mukino wo kwishyura wabaye tariki 18 Mata 2018.

Ahagana ku isaha ya 12:45 z’igicuku cyo kuwa Gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda izanye n’indege yari iturutse i Addis Abeba muri Ethiopie aho yari yageze ivuye i Maputo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, i Kanombe ihasanga imbaga y’abakunzi bayo bari baje kuyisanganiza urugwiro ndetse banayiteguye mu buryo budasanzwe. Abayobozi, abatoza n’abakinnyi bageze ku kibuga cy’indege babanza gusuhuzanya n’abakunzi babo ndetse n’imiryango yabo yari yaje kubakira, nyuma bamaze gusuhuzanya baganira n’itangazamakuru babona gufata imodoka ziberekeza kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ahari hateguwe kubera ibirori byo kwishimira no guha ikaze iyi kipe ivuye i Maputo yanditse amateka.

Imbaga y’abari baje kwakira ikipe ya Rayon Sports bifatanyije mu gisa n’akarasisi kakozwe kuva i Kanombe kugera i Nyamirambo kuri sitade ya Kigali. Abagendaga n’amaguru, abatwaye za moto(Aba bo bari benshi ku rwego rwo hejuru) ndetse n’abagendaga n’amamodoka bose bagenda bavuza amahoni banaririmba indirimbo z’aba Rayon zirimo iyitwa ‘Murera’.

Ni urugendo rwamaze igihe kinini dore ko ku isaha ya saa cyenda n’iminota mirongo ine (3:40) z’urukerera aribwo aba bari bageze i Nyamirambo ahakomereje ibirori byo kwerekana abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bantu batandukanye bagiye bashimirwa nk’abakomeje gushyigikira iyi kipe, ibi birori byagejeje mu gitondo abantu bataryamye dore ko abenshi muri aba bari bahereye kare bategereje iyi kipe. Umutoza Yvan Minaert utoza Rayon Sports yageze i Kanombe abanza kuganira n’itangazamakuru asubiza bimwe mu bibazo bitandukanye yabajijwe Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame niwe Kapiteni wa Rayon Sports aha yari ageze ku kibuga cy’indege abanza kuganira n’abanyamakuru ababwira ibanga bakoresheje ngo babashe gukomeza muri aya marushanwa

I Kanombe bari babukereye bakajije imyiteguro yo kwakira Rayon Sports Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports basohokaga ku kibuga cy’indege Abakinnyi ba Rayon Sports binjiraga mu kimodoka kinini (Ikamyo) bagiyemo berekeza i Nyamirambo
Nuko mu mihanda ya Kigali byari byifashe, abantu bari benshi cyane
Aha bari bageze i Nyamirambo muri Sitade ya Kigali naho bahasanze imbaga y’abari babategereje


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
muhawenimana Kuya 23-04-2018

imikino amakuru

kim Kuya 20-04-2018

ngo umufana umwe yapfuye yishwe na moto kumwe bazigendaho birase.ibyishimo bibi biragatsindwa

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...