AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Myugariro wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amatategeko

Myugariro wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amatategeko
13-03-2020 saa 11:25' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 2448 | Ibitekerezo

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Iragire Saidi yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we nyuma y’imyaka igera kuri itanu bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020 nibwo Iragire Saidi n’umugore we, Umubyeyi Dinha basezeraniye imbere y’amategeko bakiyemeza kubana akaramata. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge nyuma yo kumara imyaka 5 bakaba banafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports barimo Perezida wayo Munyakazi Sadate, umuganga wayo Dr Mugemana Charles, abatoza nka Kirasa Alain n’abandi bakozi bayo ndetse na bamwe mu bakinnyi bakinana mu ikipe bari baje kumushyigikira.

Iragire Saidi yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 asinyamo amasezerano y’imyaka 2 nyuamy’uko yari aturutse muri Mukura VS yakiniraga mbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...