Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yongeye kwanduka amateka, yegukana umwanya wa mbere mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka umujyi wa Montreal muri Canada ‘Marathon de Montréal’.
Iri siganwa ryabaye kuri iki cyumweru ryitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 12 baturutse mu bihugu 61 byo hirya no hino ku isi.
Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome w’imyaka 21, wari witabiriye iri siganwa ku bwa mbere ribaye ku nshuro ya 28 yakoresheje amasaha 2: 28.02, mu bilometero 42 bakoze.
Nyirarukundo wari wanikiye bagenzi be, yakurikiwe n’Umunyakenyakazi Joan Kigen yari yahaye intera y’iminota itatu na Emebet Anteneh wo muri Ethiopia wakoresheje 2h43’24’’ wahageze ari uwa gatatu.
Mu bagabo, Umunya-Kenya Ezekial Mutai niwe waje ku mwanya wa mbere akoresheje 2h11’5”, uwa kabiri aba Wycliffe Biwott nawe ukomoka muri Kenya, ku mwanya wa gatatu haza Umunyarwanda Uwajeneza Jean Marie Vianney wakoresheje 2h18’10".
Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome wahizze abandi mu kiciro cy’abakobwa n’abagore yahembwe Amadorali ya Amerika ibihumbi 11, ni ukuvuga asaga Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyirarukundo yegukanye Marathon ya Montréal ahembwa ibihumbi 11 by’amadolari
Ezekiel Mutai w’Umunya-Kenya niwe wabaye uwa mbere mu bagabo
Ubundi amagare,volley no kwirukanka nibyo tugomba kwitaho naho ibindi byaratunaniye