AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rayon Sports imaze gutanga akayabo mu kugura abakinnyi, dore abandi ishaka cyane

Rayon Sports imaze gutanga akayabo mu kugura abakinnyi, dore abandi ishaka cyane
20-06-2019 saa 13:05' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 5268 | Ibitekerezo

Rayon Sports niyo iyoboye andi makipe mu kugura abakinnyi bashya ndetse no kureshya abandi baba baganiriye n’andi makipe akabigarurira ,amakipe basanzwe bahanganira isoko yo arasinziriye .

Rayon imaze gusinyisha abakinnyi 4 ndetse umunsi ku munsi wakumva yongeyeho abandi bakinnyi 4 nabo ibiganiro na Rayon Sports bigeze kure .

Rayon yamaze gusinyisha Olokwei Commodore ukomoka muri Ghana akaba yarasinye imyaka 2 ,yasinyishije kandi Iragire Saidi wa kiniraga ikipe ya Mukura imuguze miliyoni 8 Frw ,yasinyishije kandi Runanira Amza imukuye muri Marine Fc , yaguze kandi Ndizeye Samuel imukuye mu ikipe ya Vitalo yo mu gihugu cy’abaturanyi I Burundi uyu akaya yaratowe nk’umukunnyi w’umwaka muri shampiyona y’I Burundi .

Hari abandi bakinnyi Rayon Sports ishaka hasi hejuru ibiganiro bigeze kure .

Olivier Kwizera

Olivier kwizera n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yakiniye kandi ikipe ya APR FC ndetse na Bugesera FC mbere yuko yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yakinaga mu ikipe ya Free State Stars ubu akaba yaramaze gutandukana nayo ,bivugwa ko Rayon Sports iri gukora ibishoboka byose ngo isinyishe uyu mukinnyi udafite ikipe akinira ubu .

Olivier Kwizera arifuza na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Free State Stars

Mutsinzi Ange Jimmy

Mutsinzi n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Rayon Sports kuwa kabiri tariki 18 Kamena 2019 ibiganiro byari byarangiye agiye no gushyira umukono ku masezerano gusa umwe mubagize umuryango we amusaba kwitonda bituma atayasinya ku gihe ariko Rayon Sports ikomeje ku mushaka hasi hejuru ngo ashyire umukono ku masezerano .

Mutsinzi Ange Rayon Sports irifuza ko yabongerera amasezerano akabafasha mu mikino yo mu mwaka utaha .

Bizimana Yannick

Bizimana Yannick n’umukinyi w’ikipe ya AS Muhanga yamenyekanye cyane muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019 mu ikipe ya As Muhanga yatsinze amakipe akomeye ndetse yaje no mu bakinnyi 4 bambere batsinze ibitego byinshi ibiganiro na Rayon Sports bigeze kure kuko Yannick yifuzaga kwerekeza muri Police FC ariko AS Muhanga yo ishaka kumugurisha muri Rayon Sports .

Mu kiganiro Vis Perezida wa Rayon Sports Me Muhirwa Fredy yagiranye n’itangazamakuru yagize icyo avuga ku kuba Yannick yasinyiye Rayon ati” “Oya ntabwo arasinya ariko na byo bishobora kuba biri bugufi, kuko twamaze kumvikana na we ko yadusinyira imyaka ibiri gusa iyo umukinnyi atarasinya buriya ntiwamenya, kuko hari n’igihe ashobora guca inyuma agasinyira indi kipe.”

Bizimana Yannick yamaze kuza I Kigali aho ari mubiganiro bya nyuma na Rayon Sports ,aho azahabwa miliyoni 1 yo kumufasha kwimukira I Kigali ndetse As Muhanga igahabwa miliyoni 5 izagabana n’ikipe ya Gitikinyoni yareze uyu musore ,Rayon Sports ikaba imupapuye Police FC .

Bizimana Yannick we yifuzaga kwerekeza muri Police FC ariko ikipe ye ya AS Muhanga yifuza kumutanga muri Rayon Sports FC

Cyiza Hussein

Cyiza ni Kapiteni w’ikipe ya Mukura Victory Sports uyu akaba yaranabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda ari mubakinnyi Rayon Sports yifuza kuba yasinyisha byihuse aganira n’itangazamakuru yavuze ko ibiganiro bigeze kuri 80% ko ikibura ari amafaranga agashyira umukono ku masezerano yagize ati”...Twaraganiriye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko sindasinya , turacyategereje ibintu by’amahera (amafaranga) ...icyo nshobora kuvuga, ibiganiro bigeze kuri mirongo inani ku ijana (80%) kuko bakeneye release letter nanjye nkeneye cash."

Cyiza Hussein nawe yamaze kumvikana na Rayon Sports ikibura n’amafaranga agashyira umukono ku masezerano

Rayon Sports yatakaje abakinnyi 3 barimo Manzi Thierry ,Niyonzima Olivier Sefu na Bashunga Abbouba wari umuzamu wa kabiri w’iyi kipe .

Olokwei Commodore ukomoka muri Ghana yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2

Iragire Saidi wa kiniraga ikipe ya Mukura yamaze kwerekeza muri Rayon Sports imuguze miliyoni 8 Frw

Runanira Amza nawe yamaze kwerekeza muri Rayon Sports imukuye muri Marine Fc .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...