konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rayon Sports yabonye umutoza mushya uvuye muri Brazil

Rayon Sports yabonye umutoza mushya uvuye muri Brazil
19-06-2018 saa 11:25' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2439 | Ibitekerezo 3

Nyuma y’uko Rayon Sports ihinduriye imirimo umutoza mukuru Ivan Minnaert, akagirwa umutoza w’ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Rayon Sports, iyi kipe ubu yamaze kubona umutoza mukuru uvuye muri Brazil, witwa Roberto Luiz Bianchi.

Muri iki gitondo nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sports bwemeje aya makuru y’uko uyu mugabo uturutse muri Brazil ari we ugiye gukomezanya n’iyi kipe yabo ndetse bunavuga ko ahita atangira imirimo ye.

Uyu mutoza mushya aratangira imirimo yitegura CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania dore ko igikombe cya Shampiyona yamaze gukurayo amaso ariko ikaba ikiri mu gikombe cy’Amahoro ndetse no mu matsinda ya CAF Confederation Cup . Rayon Sports yamaze kwemeza ko yabonye umutoza mushya

Uyu mutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ugiye gutoza Rayon Sports imaze igihe itari mu bihe byiza, yari asanzwe ari umutoza w’ikipe yo mu gihugu cya Angola yitwa Atlético Sport Aviação.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
uwimana theobard Kuya 22-06-2018

bira babaje pe kubona umuzamu nka bakame yirukanwa mwi ikipe

Hirwa Raoul Kuya 20-06-2018

Ariko abakinnyi badafite ibintu by’akavuyo mumusatsi(Injwiri,le coke n’ibindi) ntibaba abakinnyi beza? ababizi munsobanurire murakoze

Hirwa Raoul Kuya 20-06-2018

Ariko abakinnyi badafite ibintu byakavuyo(Injwiri, le coke,n’ibindi) kumutsasi byababuza kuba abakinnyi beza? ababizi bansobanurira murakoze.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...