konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Rusheshangoga arokoye APR FC y’abakinnyi 10 ,yari yahagamwe na Rayon Sports FC (Amafoto)

Rusheshangoga arokoye APR FC y’abakinnyi 10  ,yari yahagamwe na Rayon Sports  FC (Amafoto)
12-12-2018 saa 20:00' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2267 | Ibitekerezo 2

Igitego cyo ku munota wanyuma Rusheshangoga atsindiye APR FC gitumye yegukana amanota 3 umukino abakinnyi ba APR FC bakinaga ari 10 nyuma y’ikarita itukura .

Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 kuri stade Amahoro I Remera haberaga umukino uba wavugishije benshi ,guhangana bikomeye ,warangiye APR FC yegukanye amanota 3 ,itsinze Rayon Sports ibitego 2 kuri 1 .

Umukino ugitangira APR FC yari yatangiye ubona ariyo isatira bya hato na hato ariko ntibitange umusaruro ,ku munota wa 8 w’igice cya mbere Issa Bigirimana yatsindiye APR FC igitego cya mbere ,ku makosa yarakozwe n’umuzamu Bashunga ,igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bawa Rayon Sports .

Nshimiyimana Amran yakinnye iminota yose y’uyu mukino ari mubagoye Rayon Sports cyane .

Mu gice cya kabiri umukino wakomeje gukinirwa hagati abakinnyi b’inyuma ku mpande zombie bakora amakosa ya hato na hato , ku munota wa 60 APR FC yabonye ikarita itukura ku ikosa ryari rikorewe Raphael Da Silva afashe umupira acenga Nshimiyimana Imran asatira Nizeyimana Mirafa amukorera ikosa ryatumye ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri bimubera ikarita itukura.

Ku mu nota wa 85 w’igice cya kabiri Manzi Thierry yatanze umupira awuha Michael Sarpong wari kumwe na Buregeya Prince ariko amurusha imbaraga aroba umunyezamu yishyurira igitego cya Rayon Sports ,iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1 bongeraho iminota 4 y’inyongera ku munota wa 94 Michel Rusheshango yatsindiye APR FC igitego cyiza ku ishoti rikomeye yateye ari muri metero nka 35 uvuye ku izamu ririnzwe na Bashunga Abouba umukino urangira APR FC yegukanye amanota 3 .

Muhadjili Hakizimana wagoye ububwugarizi bwa Rayon Sports cyane

Michel Rusheshango wagiye mu kibuga asimbuye niwe wafashije APR FC kubona amanota 3.

Myugariro wa Rayon Sports Rwatubyaye wagoye cyane abataka ba APR FC

Iranzi Jean Claude yitwaye neza cyane muri uyu mukino

Rusheshangoga nyuma yo gutsinda igitego yishimye akuramo umupira yari yambaye

Abakinnyi ba APR FC bishimiye igitego cya nyuma muri ubu buryo

Bashunga Abuba ntiyiyumvishaga ibimubayeho nyuma yo gustindwa igitego ku munota wanyuma w’umukino .

Ubu buryo bwo kwishimira igitego ntibwari bumenyerewe

Kubafana ba APR FC byari ibirori

Jimmy Mulisa ari mu batoza bamaze gutsinda Rayon Sports inshuro nyinshi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
ndayisenga Aaron Kuya 14-12-2018

nge ndumva apr fc yashaka abanyamahanga kuko gutsinda murwanda hanze nihagire icyo bakora nacyo bivuze

Frank Kuya 13-12-2018

Mulisa nabasore bawe mwakoze cyane kudutsindira Gacanga yokata

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • melaniecase https://www.facebook.com/drolihamiraclemedicine/
    Contact him today and he will have a testimony ... Good luck!

    Dr. OLIHA also cures:
    1. HIV / AIDS
    2. HERPES 1/2
    3. CANCER
    4. ALS (Lou Gehrig’s disease)
    5. Hepatitis B
    6. chronic pancreatic
    7. emphysema
    8. COPD (chronic obstructive pulmonary disease)

    ">Hello everyone out there, I’m here to give my testimony about a herbalist doctor who helped (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...