AMAKURU

UKWEZI
pax

Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana azize impanuka

Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana azize impanuka
29-07-2020 saa 18:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12695 | Ibitekerezo 5

Niyibigira Patrick wari umaze imyaka 3 ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi muri Gasogi United yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize impanuka y’imodoka nk’uko byemejwe n’iyi kipe.

Niyibigira yakoraga muri Gasogi United kuva hatangijwe umushinga wo gutangiza ikipe, ikabanza kwitwa Unity de Gasogi mu mwaka w’imikino wa 2017/18.

Angelibert Mutabaruka ushinzwe abafana ba Gasogi United mu butumwa yashyize kuri twitter yagize ati “Niyibigira Patrick wari Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana mu kanya gashize azize impanuka y’imodoka. RIP !”.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yaherukaga kuvuga ko Niyibigira Patrick ari umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe kuko yagize uruhare mu ishingwa ryayo, ashaka abakinnyi bakiri bato.

Niyibigira yabaye umusifuzi mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, anasifura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Yari asanzwe kandi ari mu bakomiseri babara ibihe byakoreshejwe n’abasiganwa mu marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri mu bifatanyije na Gasogi United n’umuryango wa Niyibigira Patrick.

Mu butumwa ryanyujije kuri Twitter, ryagize riti "FERWAFA yifatanyije na Gasogi United mu byago byo kubura uwari Team Manager wabo witabye Imana mu masaha atambutse. Twifatanyije kandi n’umuryango mugari w’abakunzi b’umupira w’amaguru muri ibi byago by’umwihariko umuryango wa Patrick Niyibigira.
Imana imwakirane ubwuzu mu bayo.

Ibinyujije kuri Twitter, Gasoni United yagize iti “Umuryango mugari wa Gasogi United ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka. Gasogi United yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange.”


Iyi mpanuka yabere i Kanombe ku Kimodoka yahitanye Niyibigira n’umumotari


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Ntakirutimana pendo Kuya 1er-08-2020

Yewe Imanayakire uwomwenedata n’umuyoboziwacumurirusange kd umuryangowe ukomezekwihangana ndashimiran’abayobozibagasogi ukobafashemumugongo umuryangowe.

siriyamungu Joë l Kuya 31-07-2020

àDieu

Uwamungu Consolee Kuya 30-07-2020

Imana ibonyeko aringobwa kumwisubiza family ye yihangane kdi turavuzengo nimwihangane

Nitwa hatejyekimana joseph Kuya 30-07-2020

Ntiyijyendere ,aruhukire mumahoro

Lambert Kuya 30-07-2020

Birababaje cyane rwose.

Umuryango we ukomeze kwihangana , Gasogi United ndetse n’ukuryango nyarwanda muri rusange tubuze umuntu w’umumaro.

Hanyuma umwanditsi harimo udukosa duto duto.
Urugero : aho wagize uti Gasoni aho kwandika Gasogi,..

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA