konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Tour du Rwanda : Kigali - Huye, Merhawi Kudus niwe wasize abandi

Tour du Rwanda : Kigali - Huye, Merhawi Kudus niwe wasize abandi
25-02-2019 saa 13:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2680 | Ibitekerezo 1

Umunya-Érythrée Kudus Merhawi ukinira ikipe ya Astana yegukanye agace ka kabiri Tour du Rwanda Kigali-Huye, Umunyarwanda Areruya Joseph yabaye uwa kane

Kudus w’ imyaka 24 y’ amavuko yakoresheje imbaraga nyinshi mu kilometero cya nyuma, anyura kuri Ruberwa Jean Damascene wari imbere.

Umunyarwanda waje hafi mu gace ka kabiri yaje ku mwanya wa kane. Kudus Melhawi yaheruka mu Rwanda muri 2012 akina ikipe y’ igihugu ya Errytree.

Allessandro Fedeli ukina muri Delko Marseille yo mu Bufaransa, niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ka Kigali-Rwamagana-Kigali, ubwo iri rushanwa ryatangiraga.

Uko bakurikiranye n’ibihe bakoresheje

1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team): 03h02’17’’
2. Przemys wa Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence): 03h02’19’’
3.Biniam Ghirmay Hailu (Érythrée): 03h02’19’’
4. Areruya Joseph (Delko Marseille Provence): 03h02’19’’
5. Rodrigo Contreras Pinzón (Astana Pro Team) 03h02’19’’

Ejo ku wa Kabiri tariki 26 Gashyantare iri rushanwa rizakomeza abasiganwa bazahaguruka I Huye berekeza Rubavu banyuze Muhanga na Ngororero na Mukamira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Niyokwizerwa Jean Eric Kuya 25-02-2019

Nukuri twishimira amakuru meza mutugezaho cyane cyane ayimikino kndi mukomereze aho

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...