konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yeguye avuga ko azagaruka mu gihe kizaza

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yeguye avuga ko azagaruka mu gihe kizaza
16-04-2018 saa 12:06' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3618 | Ibitekerezo 3

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018, nibwo uwari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyikirije iri shyirahamwe ibaruwa avuga ko yeguye ku mpamvu atatangaje gusa avuga ko azishimira kongera gukorana na FERWAFA mu gihe kizaza

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva muri Gashyantare uyu mwaka wa 2018, yavuze ko n’ubwo abasezeye ariko azanezezwa no kuzongera gukorana nabo mu gihe kizaza.

FERWAFA yemeje ubwegure bwa Habineza Emmanuel ivuga ko komite nshingwabikorwa ibishinzwe iricara ikagena ibijyanye n’isimbuzwa ry’uyu mugabo wamaze kubasezera.

Impinduka zidasanzwe muri iri shyirahamwe zikomeje gukorwa nyuma y’aho hatorewe umuyobozi mushya waryo (Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene dore ko mu minsi ishize ari bwo uwari umuvugizi wa FERWAFA yakuwe kuri uyu mwanya agasimbuzwa Bonnie Mugabe wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru muri FERWAFA.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
alfa Kuya 17-04-2018

Niba abikora ku nyungu z’umupira nyarwanda nta wutamushyigikira. Reka dutegereze results nibwo tuzashima cg tukanenga

Tafu Kuya 17-04-2018

Nawe urashaka kuzagaruka uyoboye nyuma y’imyaka 18?

john Kuya 16-04-2018

tayali umusirikare yatangiye gukora akazi kose, ejo muzumva nabandi bazirukanwa ubundi bakavuga ko beguye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...