konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umuyobozi w’ ikipe y’ umupira w’ amaguru yarashwe urufaya akiva muri Sitade

Umuyobozi w’ ikipe y’ umupira w’ amaguru yarashwe urufaya akiva muri Sitade
3-03-2019 saa 10:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7079 | Ibitekerezo 2

Umuherwe wo muri Afurika y’ Epfo yatezwe igico kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari avuye kureba aho ikipe ye ikina, ahitanwa n’ abagizi ba nabi.

Siphiwo Mawawa Nyobo, yari nyiri ikipe y’ umupira w’ amaguru ‘Tornado FC’. Ibinyamakuru birimo Dail mail, the Sun n’ ibyo muri Afurika y’ Epfo byatangaje ko uyu imodoka ye yatezwe ambushi ubwo yari agisohoka muri Sitade ya North End ku mogoroba wa tariki 2 Werurwe 2019.

Tornado FC ni ikipe iri mu kiciro cya 3 mu makipe y’ umupira w’ amaguru muri Afurika y’ Epfo. Yari iherutse gutsinda ibitego 4-1 ikipe yitwa Future Tigers.

Uyu muherwe yarashwe ari kumwe n’ abandi bagabo batatu mu modoka. Nyobo uretse kuba yari nyiri ikipe yo mu kiciro cya 3 yari n’ umuvuzi gakondo muri iki gihugu. Icyo abagizi ba nabi bamuhoye ntabwo kiramenyekana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
DIOMEDE V5.COM Kuya 12-03-2019

KUBAHA IMANA NIBWO BWENGE UYIKENGERA AZOBIBONA KUMUSI WOGUCA AMATEKA

mazina Kuya 3-03-2019

South Africa nicyo gihugu cya mbere muli Africa haba ubwicanyi.Abantu bicana bapfa amafaranga,ishyari,kwihorera,abagore,politike,etc...Gusa ibihugu byo muli Latin America nibyo byicana kurusha ibindi byose ku isi.
Ibi byose byerekana ko turi mu minsi y’imperuka. Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...