konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umuzamu wa APR FC yagaragaye muri video yambaye ubusa

Umuzamu wa APR FC yagaragaye muri video yambaye ubusa
15-04-2019 saa 15:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9694 | Ibitekerezo 3

Kimenyi Yves, Umunyezamu w’ ikipe y’ igihugu Amavubi akaba n’ umunyezamu w’ Ikipe ya APR yagaragaye muri video y’ amasagonda 48 yambaye ubusa.

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2019, mu gihe habura iminsi 5 ngo APR FC ihurire na Mukeba wayo Rayon Sports mu mukino w’ irushanwa ry’ igikombe cya shampiyona.

Bigaragara ko iyi video yafatiwe mu bwongero n’ umuntu bikekwa ko ari inshuti ya Kimenyi Yves baganira.

Gusa kurundi ruhande bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakekwa ko iyi video Kimenyi ashobora kuba yarayoherereje inshuti ikamuvamo ikayashyira ku mbuga nkoranya mbaga.

Kimenyi Yves ntacyo aravuga ku birebana n’ iyi video.

Ayo mashusho y’ amasagonda 48 yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Instagram.

Kimenyi Yves umaze imyaka itatu ari mu banyezamu APR FC igenderaho, yitwaye neza mu mpera za shampiyona ya 2016/17 ndetse agaragaza ubushobozi bwe mu mikino y’igikombe cy’Amahoro mu 2017 kugeza ku mukino wa nyuma ari mu izamu ubwo ikipe ye yacyegukanaga itsinze Espoir FC igitego 1-0.

Yatangiye kwifashishwa mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mpera za 2017, ahamagarwa mu mikino itandukanye irimo CECAFA y’ibihugu, CHAN 2018 ndetse n’imikino y’ikipe nkuru mu gushaka itike ya CAN 2019, aho yabanje mu izamu mu mikino ine muri itandatu Amavubi yakinnye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Jacques Kuya 27-04-2019

Birababaze kabisa kubona umukinyi nkuyu akora ibi cg nizo nkumi Baba basambanye zibafata amashusho?

justinpeac Kuya 16-04-2019

umuzamu iyobazakubimukora kuwagatanu.byaribyizakurushaho
gisagara oye
nyanza yesi

justinpeac Kuya 16-04-2019

umuzamu iyobazakubimukora kuwagatanu.byaribyizakurushaho
gisagara oye
nyanza yesi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...