konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Uwimanishaka Prince wari umukinnyi mu ikipe y’igihugu yitabye Imana

Uwimanishaka Prince wari umukinnyi mu ikipe y’igihugu yitabye Imana
4-06-2018 saa 00:50' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 5670 | Ibitekerezo 3

Uwimanishaka Prince wari umukinnyi w’ikipe y’igihugu mu mukino wa Cricket yitabyimana azize urupfu rutunguranye aho bivugwa ko yafashwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018, ajyanwa kwa muganga ari naho yaje kugwa.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko Prince yafashwe n’uburwayi butunguranye bamujyanye kwa muganga bazi ko arwaye malaria kubera uburyo yatitiraga nk’uko byahamijwe na Tuyizere Bosco bakinanaga mu ikipe y’igihugu.

Bosco yagize ati “Nibyo yashizemo umwuka afatwa bagizengo ni malaria kubera ukuntu yatitiraga ndetse arimo no kuruka amaraso bahita bamujyana kwa mu ganga yaguye mu bitaro bya Kibagabaga “.

Prince yari afite imyaka 21 y’amavuko akaba yari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Cricket ndetse yari umwe mubakiri bato bazamukaga neza muri uyu mukino yari aherutse kugaragara mu mukino w’ikipe y’igihugu ubwo bakinaga na Z ambia umukino wabereye I Kigali.

Prince kandi yari akomeje imyiteguro mu mikino ikipe y’igihugu iteganya gukina na Kenya na Uganda . Prince wakiniraga ikipe y’igihugu ya Cricket yitabye Imana (Imana imwakire)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
bosco Kuya 4-06-2018

birababaje ariko ntakundi tugomba kubyakira nk’umuryango nabakunzi
bumukino wa cricket mu rwanda.imana imwakire mubayo kandi aruhukire mu mahoro warumuvandimwe wacu twagukundaga ariko imana yagukunze kuturusha RIP prince uwimanishaka.i will never forget you prince ugiye tukigukeneye.

Desire Kuya 4-06-2018

RIP prince, Tuzahora tukwibuka.

doudu Kuya 4-06-2018

Prince,,uwiteka akwakire mu bana kandi yorohereze imitima yabo usize Bose ntituzakwibagirwa Muhungu Mwiza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...