AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yatwohererezaga ubutumwa budusaba intsinzi- Abakinnyi ba APR nyuma yo gusezera kuri Gen. Musemakweli

Yatwohererezaga ubutumwa budusaba intsinzi- Abakinnyi ba APR nyuma yo gusezera kuri Gen. Musemakweli
16-02-2021 saa 14:45' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 3836 | Ibitekerezo 2

Abakozi ba APR FC barimo n’abakinnyi bagiye gusezera kuri Lt. Gen Jacques Musemakweli uherutse kwitaba Imana. Manzi Thierry Kapiteni w’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko nyakwigendera igihe cyose bajyaga gukina yabohererezaga ubutumwa abasaba kwitwara neza.

Ni igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare, abakozi ba APR FC basezeye kuri Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi w’ikipe guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021 witabye Imana tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Ni igikorwa cyabereye mu urugo iwe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kitabirwa n’umunyamabanga wa APR FC bwana Masabo Michel, abakinnyi 11, abatoza 4 ndetse n’abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Nyuma y’iki gikorwa, Kapiteni Manzi Thierry yatangaje ko amwibukira kuri byinshi birimo ubutumwa yohererezaga ikipe ndetse no kubibutsa kenshi gukomera kw’ikipe ya APR FC kugira ngo bifashe ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati ”Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi. Buri gihe ubutumwa bwe butwongera imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga…

Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k’umupira w’amaguru tukazamura urwego rw’imikinire yacu ndetse yakundaga kungamo agira ati ‘Ikipe ya APR FC igomba gukomera bigafasha ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga ibifashijwemo n’abakinnyi bavuye muri APR FC’.”

Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Maj Gen Mubarakh Muganga.

Ivomo : Urubuga-APR

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Pascal Kuya 18-02-2021

Rwose umugabo wibye
ayomafaranga yuwomunyamakuru.
nibimufata.
akanirwe urumukwiyepe
.kuko ibyo nubugomepe

mukeshachatali Kuya 18-02-2021

ndashakakomunyekakanyobyanavidewoyemurakoze ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA