konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abifuza kwiga gukora amafilime bakaba inzobere mu gihe gito bashyizwe igorora

Abifuza kwiga gukora amafilime bakaba inzobere mu gihe gito bashyizwe igorora
8-05-2017 saa 13:44' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1103 | Ibitekerezo 2

IBTC (Innovation Business Technology College) ni ishuri rikorera mu mujyi wa Kigali, rikaba ryigisha ibijyanye no gukora amafilime ndetse n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga umuntu wese ashobora kwiga mu gihe gito akaba abaye inzobere ishobora kwihangira umurimo cyangwa akaba yanabona akazi keza abikesha ubwo bumenyi.

Ishuri rya IBTC rikorera mu mujyi w Kigali rwagati, mu nyubako yo kwa Rubangura no mu nyubako ya City Plaza. Iri shuri ryigisha abantu b’ingeri zitandukanye, amasomo ajyanye no gukora no gutunganya filime (Filmmaking), ibijyanye no kubaka imbuga za Internet (Web Design) ndetse n’ibijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu kubaka ibihangano cyangwa ibikorwa bitandukanye by’amashusho (Graphic Design).

Muri IBTC Film School n’abakobwa benshi bajya kwigamo gukora amafilime

Kwiga muri IBTC byorohera buri wese kuburyo n’ufite akazi cyangwa andi masomo akurikirana bitamubuza kwiga muri iri shuri bitewe n’uburyo amasaha y’amasomo aba apanzwe mu buryo bworoheye buri wese. Abanyeshuri biga kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu, biga mu matsinda ane atandukanye. Irya mbere ni iry’abiga kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine, irya kabiri ryiga kuva saa yine kugeza saa sita naho irya gatatu ritangira kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri, irya nyuma rigatangira saa kumi n’ebyiri rikarangiza saa mbiri z’umugoroba. Uretse abo biga mu minsi y’imibyizi, hari n’abiga mu mpera z’icyumweru, abo bakaba biga kuwa Gatandatu kuva saa mbiri kugeza saa kumi za nimugoroba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2017 nibwo muri IBTC batangiye kwakira abanyeshuri biga muri iri shuri, kandi bakaba bashyize igorora abambere biyandikisha aho babagabanyiriza amafaranga agera kuri 50% ku giciro gisanzwe cy’amafaranga y’ishuri. Kwiga muri iri shuri kandi ntibigoye, umuntu wese kabone n’iyo yaba yaracikirije amashuri, abasha kwigishwa mu gihe cy’amezi atatu gusa akaba abonye ubumenyi bumufasha kuba inzobere izaserukana ishema ku murimo.

Uramutse ukeneye kwiga muri IBTC cyangwa ukaba ushaka kujyanamo uwawe, wajya mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaje ya 4 mu muryango wa 406 cyangwa ukajya muri etaje ya 2 mu nyubako ya City Plaza mu muryango wa 2. Ushobora kandi guhamagara kuri 0788543002 cyangwa 0728543002.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
umusomyi Kuya 12-05-2017

Iri shuri ni ryiza, gusa ikibazo ni uko ibyiza byose mubirekera i Kigali. nimuzane ishami i Huye murebe ukuntu tuza turi benshi. mubitekerezeho pe

Ferdinand Kuya 9-05-2017

Ni byiza ariko hari abantu baba mu ntara batabasha kwiga kgl.bashyizeho i shami urugero nka Rubavu byadufasha cyane kuko amashuri yose ntago akwiye kwirundira kgl.
babitekerezaho kandi babina abanyeshuri benshi.amashuri nkayo mu ntara ntayo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...