konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Ali Kiba agiye gukora ubukwe bw’igitangaza buzananyuzwa kuri TV imbonankubone

Ali Kiba agiye gukora ubukwe bw’igitangaza buzananyuzwa kuri TV imbonankubone
18-04-2018 saa 13:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4123 | Ibitekerezo

Umuririmbyi Ali Kiba wamamaye cyane muri Tanzania ndetse no mu bihugu bituranye nayo, agiye kurushingana n’umukobwa yihebeye witwa Aminah Rikesh mu birori byakataraboneka bizakorwa mu minsi 2 itandukanye ndetse bukazanatambutswa imbonankubone [live] kuri AzamTV.

Tariki ya 19 Mata 2018 nibwo ibirori bya mbere by’ubukwe bwa Ali Kiba na Aminah Rikesh bizaba, bikaba bizabera mu mujyi wa Mombasa muri Kenya iwabo w’umukobwa, ibirori bikurikiyeho bikazaba tariki ya 29 Mata muri Tanzania iwabo wa Kiba.

Global Publisher yatangaje ko, inshuti za hafi n’ abavandimwe ba Ali Kiba bamaze kugera mu mujyi wa Mombasa ahazabera ibirori bya mbere by’ubukwe bwe , mu rwego rwo kugira ngo bitegure hakiri kare.

Ali Kiba wamenyekanye ku kazina ka ‘King Kiba’ we n’abantu be ba hafi , ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018, nibwo berekeje muri Mombasa mu mujyi wa Diamond Jubilee ari naho ibirori bizabera.

Ubukwe bwa Ali Kiba n’umukunzi we Aminah bwateguwe mu ibanga rikomeye, aho ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania na Uganda mu minsi ishize byari byanditse ko ubukwe bushobora kuba bwaramaze gukorwa mu ibanga.

JPEG - 63.1 kb

Ali Kiba yateguye ubukwe bwe mu ibanga rikomeye

Amakuru agera kuri Global Publisher yandikira muri Tanzania ngo ni uko ibirori by’uyu muhanzi w’icyamamare n’umukunzi we buzaba buri gutambutswa kuri Televiziyo ya Azam TV imbonankubone. Binavugwa ko kandi uyu muhanzi yateguye ingengo ingana na Miliyoni 100 z’amashilingi ya Tanzaniya azagendera muri ubu bukwe.

Ubu bukwe bw’uyu muhanzi w’icyamamare bwatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye barimo Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, Guverineri wa Mombasa, Hassan Joho n’abandi bantu bakomeye basanzwe bashyigikira umuziki we.

Ali Kiba agiye gukora ubukwe mu gihe asanzwe afite abana batatu bazwi yabyaranye n’abagore batatu batandukanye, muri aba bose nta n’umwe yigeze ashyingiranwa na we.

JPEG - 132.9 kb

Ali Kiba asanzwe ari inshuti ikomeye ya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...