konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Burkina Faso yamaganye amarushanwa y’ubwiza y’abakobwa bafite ibibuno binini

Burkina Faso yamaganye amarushanwa y’ubwiza y’abakobwa bafite ibibuno binini
12-09-2016 saa 07:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14827 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Burkina Faso yamaganye inahagarika burundu amarushanwa ya Miss Bim-Bim yabaga buri mwaka muri iki gihugu, agahuza abakobwa bafite ibibuno binini, ibi bakaba basanga biganisha ku gutesha agaciro no kugaragaza nabi isura y’umukobwa n’umugore muri iki gihugu.

Amarushanwa ya Miss Bim-Bim yari agiye kuba ku nshuro ya gatatu muri Burkina Faso, ariko mu gihe ay’uyu mwaka yari amaze igihe arimo kwamamazwa, abantu benshi muri iki gihugu bagiye bayanenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Minisiteri ishinzwe kurengera abagore, yafashe icyemezo cyo kwamagana no guhagarika burundu aya marushanwa.

Minisitiri ushinzwe kurengera abagore muri Burkina Faso, Madamu Laure Zongo, yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko ibi badashobora kubyihanganira. Yagize ati: "Inshingano zacu ni ugukora ibishoboka byose ngo twirinde icyakwangiza isura y’abagore. Uburyo abantu babyamaganye ku mbuga nkoranyambaga nabyo bikwiye guhabwa agaciro."

Gusa abategura aya marushanwa bo bavuze ko yari agamije guteza imbere no gutinyura abanyafurikakazi mu bijyanye no kwitabira imideri no guha agaciro imyambarire ya kinyafurika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...