konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Dukomere ku myambarire ijyanye n’umuco gakondo? Ubwo tujye twiyambarira ubusa

Dukomere ku myambarire ijyanye n’umuco gakondo? Ubwo tujye twiyambarira ubusa
20-06-2016 saa 09:33' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9615 | Ibitekerezo 3

Ibijyanye n’umuco nyarwanda, abantu benshi barabyitiranya kandi bakirengagiza byinshi. Ubonye umukobwa wambaye imyenda migufi cyangwa se indi igaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga, avuga ko yataye umuco nyarwanda. Nonese koko dukwiye gukomera ku muco gakondo w’abanyarwanda? Ari ibyo, twashishikariza abantu kujya biyambarira ubusa buri buri, abakobwa bakambara utwenda duhisha ibice bimwe by’umubiri wabo nk’uko byakorwaga n’abanyarwanda mu muco wabo gakondo.

Njya mbona akenshi abakobwa b’abanyarwandakazi bavugwaho guta umuco, bazira kwambara impenure n’indi myambaro igaragaza ibice byabo by’ibanga nk’amatako n’amabere. Nyamara, mu by’ukuri ntibaba bataye umuco nyarwanda, kuko imyambaro y’ubu atari umuco gakondo w’abanyarwanda, ahubwo ni umuco w’abazungu wahawe intebe mu muco nyarwanda.

Muri iyi nyandiko y’igitekerezo bwite cy’umunyamakuru, sinshaka mu by’ukuri kugaragariza abanyarwanda ko bikwiye ko abanyarwandakazi bambara ubusa, icyo nshaka ni uko uzaba yambaye imyenda imwambika ubusa batazavuga ko yataye umuco nyarwanda, ahubwo azaba arimo gushaka kunamba ku muco gakondo w’abanyarwanda, mu gihe umuco ugomba gukura.

Kera abanyarwanda mu muco wabo bambaraga gute?

Abanyarwanda bo hambere bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’amatungo bororaga n’izo mu nyamaswa bahigaga ndetse n’ikoze mu gishishwa cy’umuvumu. Muri rusange, abana bato ntibambaraga. Hagati y’imyaka irindwi n’umunani ni bwo batangiraga kwambara. Icyo gihe bambaraga imyambaro ikoze mu butumba bw’insina akenshi babaga bikoreye ubwabo yitwa uruyonga. Urwo ruyonga bashoboraga kurukenyera cyangwa kurwitera.

Guhera ku myaka 16 na 17, abana b’abahungu bakenyeraga umwenda ugizwe n’uruhu rwose cyangwa ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu, naho ab’abakobwa bakambara uruhu akenshi babaga bazirikiye ku rutugu bita ikinyita. Ariko, abana b’abakobwa bo mu miryango ikize bo, kuva ari abangavu, bambaraga umwenda wabaga ukoze mu ruhu rw’inyana uriho inshunda ndende bita indengera. Uwo mwenda witwaga ishabure.

Witegereje, ishabure ntiyambikaga neza uyambaye, kuko yari igizwe n’akenda gato ko guhisha imbere (cache-sexe) naho inyuma habereye aho. Ibi byaterwaga n’uko akenshi abakobwa bo mu miryango ikize bagumaga mu rugo ntibagire aho bajya, kandi bagashyingirwa bakiri bato.

Muri rusange, abantu bakuru barakenyeraga bakanitera cyangwa bagakenyera gusa. Abagore bakenyeraga uruhu rw’inka bita inkanda cyangwa umwenda ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu. Iyo nkanda cyangwa impuzu bayikenyeraga bifashishije umweko wabaga uriho inzaratsi. Abagabo bo muri rusange bakenyeraga uruhu cyangwa impuzu ngufi ugereranyije n’iz’abagore.

Nanone ariko, hari ubwo abagabo, abasore n’abakobwa bo mu miryango ikize bambaraga umwenda witwa umukane. Wari umwenda ukoze mu ruhu rw’inka cyangwa rw’impongo wabaga upima nka sentimetero 30 z’uburebure uzengurutswe hose n’inshunda ndende (indengera), hanyuma bakawukenyera ku buryo ubegereye. Bavuga ko n’umwami yambaraga umukane ariko ukoze mu ruhu rw’inkomo. Mu duce two mu nkiga, abakobwa baho bambaraga imyenda minini ikoze mu mpu ebyiri z’ihene babaga bateranyije. Umwambaro nk’uwo bawitaga igicirane cyangwa igiteranyo. Ababyeyi bahekaga abana mu ruhu rw’intama rwitwa ingobyi.

Ibi bisobanura ko, umukobwa wambara imyenda migufi cyangwa iteye ukundi kuburyo yambika ubusa uyambaye, ntaba yataye umuco nyarwanda ahubwo aba yakoresheje nabi umuco w’abazungu twabonye tukawukunda tukawuyoboka. Umuco w’abazungu mu bijyanye n’imyambarire, twarawakiriye turawishimira, ariko tunyurwa no kuwunoza kurusha benshi muri bo, aho usanga kwikwiza birangwa mu banyafurika kurusha mu bazungu, ariko utikwiye akavugwaho guta umuco nyarwanda cyangwa wa kinyafurika.

Muri rusange, umuco urakura kandi ukuzwa no kugenda utira imico y’ahandi. Ni muri urwo rwego, bigoye gushimangira ko imyambarire y’umuntu runaka igaragaza ko yataye umuco nyarwanda, ahubwo wenda ishobora kugawa hashingiwe ku zindi ndangagaciro zijyanye n’imyemerere cyangwa ikindi, ariko uwambaye imyenda migufi ntaba akoze ibinyuranye n’umuco nyarwanda gakondo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
gigi Kuya 26-06-2016

umuntu yambara icyo ushaka!!niba ubereww numwenda ndumva nta mpamvu zatuma utawambara!umuntu arimenya ega

Ibrahim Kuya 22-06-2016

Gusa tujye twigira kuri biriya tuba tubona. Miss Sandra yavuze Nabi cyane ku muntu babanye ariko nuwo babanye yamusubije Nabi cyane kuko ari umuntu wu mugabo yarimo gutuza agaceceka.... Kuko Baca umugani mukinyarwanda ngo amarira yu mugabo atemba ajya munda.....

Ena Kuya 20-06-2016

Ko numva bikaze! Icyo wakwambara cyose bavuga!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...