konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gauchi yatangiye gutera intambwe akesha umujyanama we wo muri Senegal

Gauchi yatangiye gutera intambwe akesha umujyanama we wo muri Senegal
28-08-2016 saa 17:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1185 | Ibitekerezo

Nyuma yo kwiyemeza gukora cyane no kwigaragaza kurushaho mu ruhando rwa muzika nyarwanda, umuhanzi Gauchi yatangiye kwerekana umusaruro wavuye mu bufatanye bwe n’umujyanama aherutse kubona watangiye no kumushyigikira mu muziki we, uwo akaba ari umusore ukomoka muri Senegal.

Ubwo we n’umujyanama we batugezagaho amashusho y’indirimbo nshya uyu musore yakoranye na Fireman yitwa "Nkore iki ", Gauchi yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubu imikoranire ye n’uyu mujyanama we yatangiye gutanga umusaruro, byanatumye amashusho y’iyi ndirimbo asohoka ameze neza.

REBA HANO INDIRIMBO YA GAUCHI NA FIREMAN:

Gauchi avuga ko uyu mujyanama we witwa Bouba, uretse kuba amusangiza ibijyanye n’imikorere y’abahanzi bo muri Senegal bateye imbere mu muziki, anamuyobora kuko abifitemo uburambe kandi yabikoze igihe kirekire iwabo muri Senegal.

Uyu niwe mujyanama w’umuhanzi nyarwanda uzwi nka Gauchi

Bouba watangiye kujya afasha uyu muhanzi nyarwanda Gauchi, aherutse kubwira ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba mu Rwanda kubera impamvu z’akazi yoherejwemo, ariko aka kazi kakaba katazamubuza guteza imbere muzika y’uyu muhanzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...