konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gukurwa ku kazi kwa Bosenibamwe na Mukandasira, igihombo kuri Miss Rwanda

Gukurwa ku kazi kwa Bosenibamwe na Mukandasira, igihombo kuri Miss Rwanda
10-10-2016 saa 13:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 28766 | Ibitekerezo 5

Bosenibamwe Aimé uherutse gukurwa ku mwanya w’akazi ka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kimwe na mugenzi we Mukandasira Caritas wayoboraga Uburengerazuba, nibo bayobozi b’Intara bagaragaje ko bashishikajwe n’igikorwa rya Miss Rwanda, ndetse aba bombi bari bafite byinshi bemereye Miss Mutesi Jolly by’umwihariko nka Miss Rwanda 2016, kimwe n’abandi bagiye bahagararira intara zabo muri aya marushanwa. Kuba aba bayobizi bombi barakuweho, ni igihombo kuri Miss Mutesi Jolly ariko kandi no ku gikorwa cya Miss Rwanda muri rusange.

Mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, Bosenibamwe Aimé yari afite umurava udasanzwe n’ishema ryo gushyigikira no kwamamaza Miss Umuhoza Sharifa wari uhagarariye Amajyaruguru. Ntiyabashije kwambikwa ikamba, ariko Bosenibamwe yaramushimiye cyane ndetse habaho n’igikorwa cyo kumwakira yerekwa urukundo rudasanzwe.

JPEG - 318.3 kb

Kuwa Kane tariki 19 Gicurasi 2016, uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yakiriye mu biro bye Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly wari umugendereye ajyanywe no kumushimira uburyo yabashyikiye mu marushanwa barimo we na bagenzi be bahataniraga ikamba.

Miss Rwanda 2016, yaboneyeho kumusaba kuzakomeza kumushyigikira mu mishinga ye yose ijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ibindi bikorwa ateganya. Bosenibamwe akaba yamwemereye ubwo bufasha, amwizeza ko atajya yanga gushyigikira urubyiruko rufite impano n’ubushake bwo gukora, cyane ko ibikorwa bye nabyo asanga bifitiye igihugu akamaro.

Miss Mutesi Jolly n’abamuherekeje, aha bari mu biro bya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Undi wagaragaje gushyigikira Miss Rwanda, ni uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba. Kuwa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2016, Miss Rwanda 2016; Mutesi Jolly yasuye Intara y’Uburengerazuba yari ahagarariye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yakiranwa urugwiro n’abayobozi batandukanye, abanyeshuri n’abandi banyuranye bo muri iyi ntara.

JPEG - 223.4 kb

Icyo gihe Miss Mutesi Jolly yabonanye na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba; Madamu Cartas Mukandasira, amwakira mu biro bye biherereye mu karere ka Karongi, baraganira ndetse anamugenera impano eshatu zitandukanye zishimangira ko yishimiwe n’uyu muyobozi.

JPEG - 140.7 kb

Miss Mutesi Jolly yahawe na Guverineri impano zirimo ikarita y’Intara y’Uburengerazuba, icyansi nk’ikimenyetso cyo kumwifuriza gutunganirwa agahoza amata ku ruhimbi ndetse n’agaseke kazwi ibirimo n’aba bombi. Bagize umwanya wo kuganira ku bufatanye bakwiye kugirana nk’ubuyobozi bw’Intara ndetse na Mutesi Jolly wayihagarariye muri Miss Rwanda 2016.

JPEG - 135 kb

Nta wundi muyobozi w’Intara cyangwa umujyi wa Kigali, wigeze agaragaza gushyigikira igikorwa cya Miss Rwanda nk’aba bombi baherutse gukurwa ku buyobozi. Nta washidikanya ko ari igihombo kuri Miss Mutesi Jolly wari ufite byinshi yijejwe nabo, ariko kandi ni n’igihombo ku gikorwa cya Miss Rwanda muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
wmwe Kuya 28-01-2017

ihangane abandibazagufasha

Habiyaremye Jean Bosco Kuya 3-01-2017

Nabandi bazamufasha nakomere mumuco nyarwanda ariko natitwaraneza ntacyo bazamumarira ntabyo gupfubusa urwanda rufite.

kamikazi Kuya 26-10-2016

Pole kuri Miss

NDABERETSE Kuya 21-10-2016

UMVA MISS RWANDA YIHANGANE

NSENGIMANA Thadee Kuya 15-10-2016

good

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...