AMAKURU

UKWEZI

Hahishuwe iby’intandaro y’urupfu rwa Mowzey Radio wakubiswe yivugiraga ibya Bibiliya

Hahishuwe iby’intandaro y’urupfu rwa Mowzey Radio wakubiswe yivugiraga ibya Bibiliya
5-02-2018 saa 12:44' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 15742 | Ibitekerezo 5

Producer Washington umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Uganda akaba yakoranaga bya hafi n’itsinda Goodlife, yafashwe n’ikiniga ubwo yarimo asobanura iby’urupfu rwa Moses Ssekibogo (Mowzey Radio), anavuga uburyo ku munsi uyu muhanzi yakubiswe inkoni zamuviriyemo urupfu yari yiriwe avuga kuri Bibiliya.

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2018, Nibwo Washington yagarutse kuri ibi mu kiganiro Morning Breeze gitambuka kuri Televiziyo NBS yo muri Uganda.

Uyu mugabo yatangaje byinshi ku bijyanye n’urupfu rwa Mowzey Radio, dore ko aba bombi bari kumwe mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Mutarama 2018, ubwo Radio yakubitwaga bikamuviramo urupfu.

Mu gusobanura iby’urugendo rwa Radio yerekeza Entebbe, Washington Yagize ati “Nzi ukuri kw’ibyabaye byose. Mbere na mbere nagira ngo nihanganishe abo mu muryango wa Mowzey Radio (Imana imwakire). Hari kuwa 23 Mutarama, Umunsi w’umwijima (mubi), nasanze Radio iwe aho yabaga I Makindye yashakaga kujya Entebbe kuko yari ahafite inzu arimo kubakayo ansaba ku muherekeza

Yakomeje agira ati “Twinjiye mu modoka nka saa Cyenda z’amanywa , twari batatu mu modoka. Ubwo ariko mu nzira twagendaga tuvuga ku buzima, urukundo ndetse no gufatanya. Narababaye nyuma y’ibyabaye. Kuri uwo munsi yiriwe avuga ibijyanye na Bibiliya . Ikindi kintu nzi ni uko kuri uwo munsi yahamagawe n’umukobwa witwa Pamela”

Ati “Pamela yabwiye Mowzey ku musanga mu kabari ari nabwo twaje kujyayo ahagana saa kumi n’imwe hafi n’ebyiri (5-6h00), Pamela yari muri ako kabari ari kumwe n’itsinda ry’inshuti ze ngewe ntazi, Radio yahise yicarana nabo ngewe ariko sinicarana nabo kuko bariho banywa inzoga. Natangiye kumva ntameze neza kubera ibyo nabonaga biri kuba. Nabwiye Radio ko twataha aranga ndasohoka njya mu modoka marayo iminota 10 mutegereje”

Yunzemo ati “Nyuma naje guhura na Pamela musaba ko yabwira Mowzey tugataha ambwira ko Mowzey ari hafi kuza. Nyuma Pamela yagarutse hanze ndamubaza nti ‘Ni Ibiki murimo gukora?’ kuko bwari bwije” Washington na Mowzey Radio ntibahuzwaga n’akazi ahubwo bari basanzwe ari inshuti

Washington kandi yakomeje avuga ko yahise yongera kwinjira mu kabari gusa ngo yasanze ijwi ry’uburyo abari mu itsinda rimwe na Mowzey basekaga ryahindutse ariko ku ruhande rwa Mowzey we ngo akabona atishimye

Yagize ati “Nicaranye nawe (Mowzey) iminota 5 mbona bazanye icupa rya Whiskey batangira gusuka mu birahure biotandukanye mbona Radio niwe wishyuye amafaranga, nyuma yahise asuka inzoga kuri manager (umuyobozi w’aka kabari), ari nawe wari uri kumubwira nabi. Abandi ntabwo babyitayeho kuko bakomeje guseka ariko ngewe nkabona Manager yarakaye ubwo mbaza Radio ibyo akoze arambwira ngo ibyo bari gukora barabizi ariko nyuma y’iminota 5 Manager yahise arakara cyane afata itable banyweragaho arayimenya inzoga zose azimena hasi”

Yunzemo ati “Nahise mbwira Pamela ngo ajyane Radio hanze kuko niwe bari kumwe gusa Manager yahise ahamagara umugabo muremure (Troy, Umu bouncer wo muri aka kabari) atangira gusakuza abwira Mowzey ngo yasuzuguye nyir’akabari amusohora hanze amuhondagura numva umuntu aguye hasi agushije umutwe, icyo nagombaga gukora cyari ugufata Mowzey urumva namugezeho nsanga ameze nk’uwasinziriye washizemo umwuka.

Yakomeje agira ati “Twahise tumujyana ku bitaro bya Emmanuel Hospital ariko tuhagera dukereweho kuko yari yamaze kuremba bahise bahamagaza ambulance imujyana ku bitaro bya Nsambya Hospital ”

Washington yakomeje avuga ko Radio atigeze arwana cyangwa ngo atere amahane muri aka kabari anavuga ko adashobora kwibagirwa umugabo wishe umuvandimwe we (Dore ko Washington na Radio bari inshuti za hafi)

Washington yanavuze ko uyu mukobwa Pamela nta kintu na kimwe yigeze akora ngo arinde Mowzey Radio kandi ari nawe wari wamuhamagaye muri aka kabari ka De Bar kuri kanahagaritswe kubera uru rupfu rwa Radio

Washington kandi yavuze ko yitabiriye umuhango wo gushyingura Mowzey Radio ariko agenda afite ubwoba ndetse yitwaje n’abarinzi bagera kuri 15 cyane ko yari aziko bamwe mu bo mu muryango n’inshuti za Radio bashobora ku mugirira nabi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Christine Kuya 5-02-2018

Thats is making me sick, Let them tell us that they have did some thing to those who killed Radio, Punishment , Tit for Tat

Usengimana Richard Kuya 5-02-2018

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira

Manzi Kuya 5-02-2018

Nshuti kandi bavandimwe, Radio ntiyashiriyemwo umwuka nsambya hospital , kuko bahugejeje arembye cyane bahita bamujyana Case hospital arinaho yashiriyemo umwuka ahamaze iminsi.mukosore ako gakosa,ibindibyo ntaho mwibwshye .Murakoze

Nsengimana janvier Kuya 5-02-2018

Kwihanganisha umuryango was redio kandi abakoze ayomahano bakurikiranwe

Nsengimana janvier Kuya 5-02-2018

Kwihanganisha umuryango was redio kandi abakoze ayomahano bakurikiranwe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...