konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

VIDEO: Ibintu 3 bitangaje mu gitaramo Aki na Pawpaw bo muri Nigeria bakoreye i Kigali

VIDEO: Ibintu 3 bitangaje mu gitaramo Aki na Pawpaw bo muri Nigeria bakoreye i Kigali
15-02-2019 saa 13:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8742 | Ibitekerezo 2

Igitaramo cyari cyatumiwemo abanyarwenya bakaba n’abakinnyi ba filime b’ibyamamare bo muri Nigeria bazwi nka Aki na Pawpaw cyangwa benshi bita Baby Police kubera filime bakinnyemo yitwa gutyo, bataramiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019, umunsi hizihizwaga umunsi wa St Valentin aho abenshi baba babukereye mu kwishimira uyu munsi benshi bafata nk’uwahariwe abakundana. Iki gitaramo ariko, cyaranzwe n’ibintu 3 byatangaje cyane abakitabiriye ukurikije ibyo bari biteze.

Ni kenshi Aki na Pawpaw bagiye batumirwa ngo baze gutaramira mu Rwanda ariko bikarangira bataje. Ni ubwa mbere igitaramo bagaragayemo cyari kibaye mu Rwanda, n’ubwo kitamamajwe cyane abakimenye bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko kizaba ari igitaramo cy’imbaturamugabo kizandika amateka mu Rwanda. Nibyo koko cyayanditse ariko muri rusange amateka cyanditse si meza n’ubwo ku ruhande rw’u Rwanda hari intambwe ikomeye yo kwishimira.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu 3 byabaye muri iki gitaramo bigatangaza abantu bakitabiriye:

1. Iki gitaramo cyari cyateguriwe ahantu hanini cyane cyagombaga kubera ariko ntikitabiriwe

Kubera amazina akomeye kandi yamamaye y’ibyamamare Aki na Pawpaw bagombaga gushimisha abantu muri iki gitaramo, abagiteguye bari barateganyije intebe nyinshi cyane ngo imbaga y’abazakitabira itazabura ibyicaro. Nyamara abantu bitabiriye bari bacye cyane ndetse byatumye gitinda gutangira kuko cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bikagera hafi saa tatu abantu bagitegereje ibi byamamare.

Igice kinini cy’ahateguwe cyari cyambaye ubusa, igitaramo gitinda gutangira ariko biba iby’ubusa

Kwinjira byari amafaranga y’u Rwanda 5.000 ahasanzwe, 10.000 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’amafaranga 200.000 ku meza y’abantu bishyize hamwe nk’inshuti cyangwa umurayngo ariko byarangiye uwishyuye 5.000 wabishakaga yagendaga akifatira ameza agenewe 200.000 akayicaraho ntawumuvuga kuko n’ubundi ntabayicaraho bari bahari.

2. Abanyarwenya b’Abanyarwanda barushije ibyamamare kwishimirwa atari ko byari byitezwe

Nk’uko bisanzwe mu birori byose, ibyamamare bigera ku rubyiniro nyuma kandi imbaga y’ababyitabiriye iba yiteze ko babanza gususururutswa byoroheje n’abaciriritse hanyuma ibyamamare bikomeye bikaza kubashimisha mu buryo burenze nyuma. Muri iki gitaramo siko byagenze kuko abanyarwenya nka Kibonke, Mugisha, Babu, Daymakers na Joshua bagaragaje ubuhanga n’intambwe idasanzwe bamaze gutera muri uyu mwuga wo gusetsa imbaga, bashimisha abantu cyane hanyuma mu gihe byari byitezwe ko Aki na Pawpaw bagiye kuba agahebuzo, bagaragaza agakino kamwe katanatumye abitabiriye igitaramo bashamaduka nk’uko byari byagenze ku Banyarwanda.

REBA VIDEO UBURYO ABANYARWENYA B’ABANYARWANDA BASHIMISHIJE IMBAGA HANO:

3. Benshi baje bazi ko baje gutaramirwa n’ibyamamare basanga icyabazanye nyacyo ari ugutangiza umushinga

Mu kwamamaza igitaramo, ntabwo abantu bari bazi ko ikizibandwaho cyane n’ibi byamamare byo muri Nigeria ari ukuvuga umushinga bafite uzahuza u Rwanda na Nigeria mu bijyanye na sinema. Nyamara iminota micye Aki na Pawpaw bamaze bakina agakino imbere y’abafana babo, yakurikiwe n’umwanya wo kuvuga ko baje gukorana n’abanyarwanda sinema.

REBA AKANTU KO GUSHIMISHA ABANTU AKI NA PAWPAW BAKINNYE HANO:

Uyu mwanya wahariwe ababazanye ndetse n’aba bagabo bombi basobanura iby’uwo mushinga, abari baje biteguye ko bagiye gusetswa n’ibi byamamare imbavu zigashya batungurwa no kumva ko igitaramo kirangiye. Abo twaganiriye bose bahamyaga ko bapfunyikiwe amazi kuko atari byo bari bitabiriye igitaramo biteze ariko bashima abanyarwenya b’Abanyarwanda bigaragaje mu buryo bufatika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
jaja Kuya 16-02-2019

erega namwe ibiciro byanyu biba bikabije.kndi nubwo mubona abanyarwanda benshi bagenda mumamodoka ahenze bubaka ama etage bafite ibibazo byinshi ye mumyaka irimbere muzambwira akabanyarwanda na bank . ibiciro byanyu nukujya mubigabanya naho ubundi muzajya munwara

Guy Kuya 15-02-2019

Ariko se uru nurwenya cg nugusebanya! Njye mbona ibibintu bakagombye kujya babibazwa ninzego zishinzwe ubutabera.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...