konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibiteye amatsiko ku nzira y’urukundo rwa Safi n’umugore bagiye kurushinga - Amafoto

Ibiteye amatsiko ku nzira y’urukundo rwa Safi n’umugore bagiye kurushinga - Amafoto
22-09-2017 saa 10:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 23434 | Ibitekerezo 18

Safi Niyibikora wo mu itsinda rya Urban Boys, agiye kurushinga n’umugore w’Umunyarwandakazi ariko watandukanye n’umugabo bari barashakanye wo mu gihugu cya Canada ku mugabane wa Amerika. Iby’inzira y’urukundo rwa Safi bikomeje kutavugwaho rumwe, gusa muri iyi nkuru turabagezaho iby’ingenzi biteye amatsiko ku nzira y’urukundo rw’uyu musore w’umuririmbyi.

Kuva Safi Niyibikora wiyita Madiba yakwamamara muri muzika nyarwanda hamwe n’itsinda rya Urban Boys, amakuru y’urukundo rwe yamenyekanye ni igihe yakundanaga na Butera Knowless, uyu urukundo rwabo rwaravuzwe biratinda ndetse ubwabo bihamirizaga ko umwe ari umugabo undi akaba umugore, cyane ko banamaze igihe kirekire bibanira mu nzu. Igihe cyaje kugera ariko, kubera impamvu batigeze batangaza baratandukana, n’ubwo kugeza n’ubu amateka y’urukundo rwabo atigeze asibangana mu mitima ya benshi.

JPEG - 132.4 kb
PNG - 586.1 kb
JPEG - 86.6 kb
JPEG - 66.9 kb
JPEG - 152.1 kb
JPEG - 197.1 kb
JPEG - 111.6 kb

Safi na Knowless bakanyujijeho mu gihe cyose bamaze bakundana

Gukundana n’abanyamahanga cyangwa abanyarwandakazi baba mu mahanga byari umuhigo?

Mu nkuru Ikinyamakuru Inyarwanda cyanditse tariki 27 Kanama 2015, ubwo abasore batatu bagize itsinda rya Urban Boys bari bavuye mu bitaramo i Burayi, yari ifite umutwe ugira uti: "Bakiva i Burayi, Urban Boys bose biyemeje kwikundanira n’abakobwa b’abanyamahanga cyangwa baba mu mahanga". Muri iyi nkuru, byatangajwe ko aba basore bose uko ari batatu, babanje gukundana n’abandi bakobwa b’abanyarwandakazi baba mu Rwanda, ariko nyuma bose bafata icyemezo cyo gukundana n’abanyamahanga cyangwa abakobwa baba mu mahanga kubera kurebanaho nk’abantu bakorana kandi bahuriye kuri byinshi ndetse no kwirinda guterana amashyari, aribyo byatumye bose bakundana n’abakobwa baba mu mahanga cyangwa b’abanyamahanga.

JPEG - 293.3 kb

Ibi byatangiye nyuma gato y’uko bari bavuye i Burayi mu mpera z’umwaka wa 2014, Safi akaba ari we wababimburiye ubwo yatangiraga umubano we na Parfine bari bari kumwe mu bitaramo bakoreye mu Bubiligi no mu Busuwisi. Humble Jizzo nawe yahoze akundana n’umukobwa witwa Umurerwa Aimée ndetse byavuzwe kenshi ko babana mu nzu nk’umugabo n’umugore, tariki 25 Nzeri 2014 baza kubyarana umwana w’umuhungu, ariko aramureka ahita akundana n’umunyamerikakazi witwa Amy Blauman, n’ubu bari kumwe ndetse bavuga ko bazakora ubukwe vuba.

Icyo gihe,Nizzo bakunda kwita Kabosi wakunze gukundana n’abakobwa b’ibyamamae batandukanye barimo Anita Pendo na Sacha, yahise atangira gukundana n’umukobwa witwa Yvette w’umunyarwandakazi ariko uba mu gihugu cy’u Bushinwa, ndetse uyu babanye kenshi mu nzu nk’umugabo n’umugore n’ubwo kugeza ubu bivugwa ko batandukanye.

Nyuma ya Knowless, Safi yakundanye n’abakobwa benshi baba mu mahanga barimo abatararambanye nawe

Mu kwezi k’Ugushyingo 2015, nibwo amakuru yacicikanye yavugaga ko Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, arembejwe n’umwenda w’akayabo k’amadolari ya Amerika 5.000 bingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba 4.250.000, uyu mwenda yari amaranye igihe ukaba ari uw’imodoka ya BMW yagendagamo yari yaraguriwe n’umukobwa uba i Burayi witwa Fabiola.

JPEG - 256.3 kb

Uyu mukobwa witwa Fabiola, Ikinyamakuru Ukwezi.com gifite amakuru yizewe avuga ko yakundanye na Safi igihe gito ndetse mu rwego rwo kumwereka urukundo akaza kumuguriza amafaranga yo kugura imodoka, undi abonye Safi adashaka ko urukundo rwabo rumenyekana abona ko yaba amubeshya bityo atangira kumwishyuza ayo mafaranga mu gihe yari yaramuhariye umwenda mu rwego rwo gushimisha umukunzi we.

Nyuma y’icyo gihe gito, nibwo yahise akundana na Parfine Umutesi, umugore nawe uba i Burayi ariko wari waratandukanye n’umuzungu babanaga, akemera kwegurira Safi umutima we wose. Uyu Parfine yakundaga Safi cyane kuburyo inshuro nyinshi yategaga indege akaza mu Rwanda bakabana mu nzu igihe kirekire, ariko baje gutandukanye bitewe n’uko yashinjaga Safi kumuca inyuma, ndetse ngo akaba yaranabyaye umwana hanze bakundana abanza kubimuhisha ariko Parfine aza kumuvumbura.

JPEG - 168.8 kb
JPEG - 83.8 kb
JPEG - 121.9 kb

JPEG - 76.1 kb

JPEG - 52.5 kb
JPEG - 45.6 kb
JPEG - 115.7 kb
JPEG - 61.3 kb
JPEG - 195.9 kb
JPEG - 188.4 kb

Safi na Parfine bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo bamazemo imyaka irenga ibiri

Umukobwa Safi agiye kurongora yabanje kumubangikanya na Parfine Umutesi

Safi Madiba, umugore bagiye kubana witwa Niyonizera Judith, yari yarashakanye n’umugabo wo mu gihugu cya Canada ariko baza gutandukana, ndetse hari amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko yibitseho agatubutse yabonye nyuma yo kubona gatanya. Niyonizera Judith yaje mu Rwanda ashaka kubona umugabo w’umunyarwanda, atangira gukundana na Safi agikundana na Parfine n’ubwo uyu Parfine atahise abimenya kuko yabaga i Burayi.

Parfine amaze igihe ari mu biruhuko yibereye mu byishimo, ngo ntiyifuza n’ukomeza kumubaza ibya Safi bahoze bakundana

Hagati ya Mutarama na Gashyantare uyu mwaka, Safi Madiba yabanaga na Niyonizera Judith i Nyamirambo, gusa uyu musore ntiyakundaga kumwerekana kuburyo n’amakuru y’urukundo rwabo yayahishaga cyane, akavuga mu itangazamakuru ko umugore we ari Parfine Umutesi ndetse ko benda no gukora ubukwe. Ubwo mu minsi ishize ikinyamakuru Ukwezi.com cyabazaga Safi iby’uyu mugore ndetse tukanamwereka amafoto ye, yahise abigarama agaragaza ko ari ukubeshya. Safi kandi mu minsi ishize yabeshyaga ko agikundana na Parfine, nyuma ubushakashatsi Ikinyamakuru Ukwezi.com bwakoze, bugaragaza ko batandukanye muri Gicurasi kandi batandukanye uyu mugore avuye mu Rwanda, aza kumenya ko Safi yababangikanyaga na Niyonizera Judith.

Kugeza ubu, ubukwe bwa Safi na Niyonizera Judith buzabimburirwa no gusaba no gukwa, biteganyijwe tariki ya Mbere Ukwakira 2017, ariko bigiye kuba mu gihe Safi yari atarerekana byeruye ko afite umukunzi mushya ndetse yakunze kugarama ibyo gutandukana na Parfine, kuburyo n’amafoto y’uyu mugore yashyize ku rubuga rwa Instagram, yayagumishijeho kugeza ubwo agiye kurushinga n’undi, n’ubwo Parfine Umutesi we yasibanganyije ibimenyetso by’uko yaba yarakundanye na Safi.

JPEG - 67.3 kb
JPEG - 53.4 kb
JPEG - 282.1 kb
JPEG - 61.5 kb

Niyonizera Judith ugiye kurushinga na Safi wo muri Urban Boys

Hari amakuru yizewe avuga ko Safi ateganya kuzahita ajyana n’uyu mugore ku mugabane wa Amerika, nyuma yo gukora ubukwe bwabo, byaba ngombwa ibya muzika akazabikomeza awukora ku giti cye kuko azaba atandukanye n’itsinda rya Urban Boys, cyangwa nabo bagashaka uburyo bazerekeza hanze kuko nka Humble we anateganya kuzakora ubukwe n’Umunyamerikakazi.

JPEG - 44.7 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 18
Dumbuli Kuya 2-10-2017

Gusa aya mafoto agaragaza uburyo Safi yakubise umusa w’umunwa mu kibindi cya Bwana na Bibi Knowless kuburyo Clement atakira ku mutima , yewe abasogongezi barangwira ariko Madiba inzoga yari yarayigize iye ayirenzwe arayegeeza bayitura Clement

ndayisa moise Kuya 2-10-2017

wawu.pas.uwosumucyo. pe. umunyarwanda kazi wowu bwawe iheshe agaciro imana nayo iza gushigikira pe

kabandana Fred Kuya 1-10-2017

namwe mundebere kuva kwa knowless na parfine ugashaka Judith koko urukundo nimpumyi aringe nakigumira mubusore nkitwa x wabeza

dudu Kuya 1-10-2017

mujye mukora nkabanyamwuga, injiji gusa, uwasubira inyuma akazana video za nyoko, iso ntiyashoka rubyiro, ntimuzongere, cg kuduha amafoto ya ba Pacy bambaye ubusa, murabamamaza ariko murabafasha kwica umuco, kdi aya mafoto munyaka itanu nimuyagarura bazabura aho bajya, so mukore muha agaciro umuco wacu nkabanyarwanda.

dudu Kuya 1-10-2017

mujye mukora nkabanyamwuga, injiji gusa, uwasubira inyuma akazana video za nyoko, iso ntiyashoka rubyiro, ntimuzongere, cg kuduha amafoto ya ba Pacy bambaye ubusa, murabamamaza ariko murabafasha kwica umuco, kdi aya mafoto munyaka itanu nimuyagarura bazabura aho bajya, so mukore muha agaciro umuco wacu nkabanyarwanda.

Lionel Kuya 30-09-2017

base uyu ntafite umwana wumukobwa harya ndabona arikumutegura neza zimaze kuba 1000 warahi

Momo Kuya 26-09-2017

Ariko abahanzi nyarwanda bararozwe pe iyo batatandukanye bashaka indaya hahahah mbege gwino hano canada urebe aba congomani mbamuteye hhahhahahaha naba na parfine we byari love rwose nubwo wamutesheje umutwe yewe mbega umucecuru mubi weeeeeee apuuuuu

bbb Kuya 26-09-2017

ntabwo mukora kinyamwuga kbs
amateka ta knowless muyagaruye ngo adufashe iki? mwavyze ictabuzinfute kweki mukareka kwinjirira umunyarwandakazi

kayijamahe tito Kuya 25-09-2017

Nkumuntu uba muri canada nkaba nkora muri immigration ndagirango bwire judithe ko agomba kwitonda kuko bizamusaba kwerekana niba koko amaze igihe akunda na safi sinon kubona visa bizabagora cyane ko binagaragara ko safi yarafite undi biteguraga kurushinga, agapfa kaburiwe nimponga .

mutoni Kuya 24-09-2017

Knowles niyihangane niko bimera Amateka aba aramateka kdi bitubere isomo tuge dukora ibintu twiteguye solution zabyo

blenda Kuya 24-09-2017

Banditsi bibinyamakuru butera mumushakaho iki?gusenya urugo rwe byabamarira iki?mumukure mumujwi kd mujye mugira ubupfura mureke yiyubakire

mamy Kuya 23-09-2017

Nibyo rwose.. Uyu mubyeyi knowless yabayeho ari umwana nk’abandi, ariko ubu ni umugore w’umugabo , nyina w’umwana akwiye kubahwa nkuko abandi babyeyi bubahwa. Mpamya neza ko nta n’undi wakwishimira guhora yibutswa ibyahise. Ndabinginze mumuvugeho iby’ubu ibya kera yabivuyemo. Murakoze..

jo Kuya 22-09-2017

uramusabira se we yabyisabiye, uwigize agataro ayora ivu, Nonese ayo mafoto narikumwe bayafotoraga atabizi.

kevin Kuya 22-09-2017

sha ndabona bikaze gusa safi we byaramuyobey gusa niba ibyo muvuz ariby yababaje parfine kbx

umubyeyi Kuya 22-09-2017

Nanjyr

nana Kuya 22-09-2017

hahahah,ubwo se DOROTHEA wee Knowless bamukura mu nkuru za SAFI gute ? ko ataribo bamushyizemo,keretse niba iriya myaka bakundanye nariya mezi babanye bazakataka mu buzima bwabo?kandi uziko bitabashoka

Gabin Kuya 22-09-2017

NAJYE NUKO KNOWELLES KO ATAKIRI INSHUTI NA SAFI KO YUBATSE AFITE URUGO RWE GUHORA MU MUGARURA MU BUZIMA BWA SAFI NIKI MUSHAKA WOWE WATEGUYE IYI NKURU URABONA AMAFOTO YA KNOWELLES ARI NGOBWA CG UBUSHAKA KU MUSENYERA NO KWIBUTSA CLEMENT IBYAHISE MIGERAGEZE MUKORE NKA BANTU BIZE MUJYE MUTEGUTEGURA INKURU MWAYIZEHO. NDABAGAYE

Dorothea Kuya 22-09-2017

Nasabaga ibinyamakuru byurda gukura knowless mumakuru ya safi kuko ahora abibasaba!namwe ntibyabadhimisha kumuntu wubatse

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...