AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikirangirire Mr Eazi yanuriwe n’Akabanga kamutera kongera kuvuga imyato u Rwanda

Ikirangirire Mr Eazi yanuriwe n’Akabanga kamutera kongera kuvuga imyato u Rwanda
27-07-2021 saa 10:36' | By Martin | Yasomwe n'abantu 955 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’Ikirengirire ku Isi by’umwihariko muri Africa, Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi yongeye kuvuga imyato u Rwanda kubera urusenda rw’Akabanga.

Uyu muhanzi uherutse mu Rwanda aho yamaze no gushinga ikigo cy’ubucuruzi kitwa Empawa Africa, yashyize amashusho kuri Twitter ye afite icupa ry’urusenda rw’Akabanga ari kurushyira ku gitunguru.

Muri aya mashusho yashyize kuri Twitter, Mr Eazi uba aringaniye n’ameza, afata urusenda rw’Akabanga agashyira ku gitunguru ubundi agakoza mu isozi agahita atamira.

Abikora ashima uru rusenda rw’Akabanga anaruvuga mu mazina ubundi ariya mashusho agashyiraho ubutumwa bugira buti “Nshuti Rwanda warakoze gukora Akabanga.”

Uru rusenda rw’Akabanga rutunganywa na Urwibutso Entreprises ya Sina Gerard isanzwe itunganywa ibinyobwa n’ibifungurwa bikunzwe na benshi.

Mr Eazi wari mu Rwanda mu mezi abiri ashize, yasuye bimwe mu bice nyaburanga by’u Rwanda birimo Ikiyaga cya Kivu aho yavuye yirahira ubwiza bw’u Rwanda, aboneraho no guhamagarira abatuye Isi gusura iki gihugu cy’imisozi 1 000.

Ubwo yari mu Rwanda, Mr Eazi usanzwe afite abakunzi benshi ku Mugabane wa Africa, yanasuye kandi inzu z’imideli zirimo House of Tayo ya Matthew Rugamba na Zöi y’itsinda ry’abakobwa barimo Miss Rwanda, Nishimwe Naomie ndetse anagura bimwe mu bihangano byabo.

Mr Eazi kandi yanabonanye n’abayobozi bakomeye mu Rwanda barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA