konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

KNC ari gutegura igitaramo kidasanzwe yatumiyemo Yvonne Chaka Chaka

KNC ari gutegura igitaramo kidasanzwe yatumiyemo Yvonne Chaka Chaka
16-01-2018 saa 11:00' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 688 | Ibitekerezo

Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda ari gutegura igitaramo gikomeye azamurikamo Alubumu ye nshya yise ‘Heart desire’iki gitaramo kikaba cyaranatumiwemo umuhanzikazi w’icyamamare w’Umunyafurika y’Epfo witwa Yvonne Chaka Chaka.

Kakooza Nkuriza Charles wamamaye mu nk’umuihanzi, umunyamakuru umukinnyi w’amafilimi ndetse akamenya kwamamaza cyane yatangaje ko iki gitaramo cy’amateka ari gutegurira abakunzi be kizaba tariki 27 na 28 Nyakanga 2018 .

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wambere tariki 15 Mutarama 2018, KNC yasobanuye aho imyiteguro igeze yo gutegura icyo gitaramo ,ndetse anavuga ko aricyo cya nyuma azaba akoze ngo kuko azahita ava mu byo kuririmba.

KNC kandi yavuzze ko iyi Alubumu ye izaba igizwe n’indirimbo 16 aho ngo azaziririmba zose ndetse ngo akazanabaririumbira n’izindi zitandukanye atarashyira hanze ngo dore ko hari izigera kuri 40 afite mu bubiko.

Yakomeje asobanura ko muri iki cyumweru agiye gutangira imyitozo ya ‘Live Performance’ kugira ngo igihe kizagere ahagaze neza, ashobora gushimisha abafana be ntababeshye , dore ko ari nacyo gitaramo azaba asezereramo abafana be.

Yagize ati “Niteguye gukoresha imbaraga nyinshi ngo nshimishe abakunzi banjye kuko nibwo nzaba ndimo kubasezera ariko ngomba kugenda mu cyubahiro uretse ko nshobora no guhindura ibitekerezo nyuma y’icyo gitaramo.”

KNC avuga ko iki gitaramo kizaba iminsi 2 tariki 27 na 28 Nyakanga 2018 aho icya mbere kizabera mu nyubako ya Kigali Convention Center kikitabwirwa na Yvonne Chaka Chaka noneho ikindi kikabera muri Parikingi ya sitade Amahoro.

KNC yatangaje ko agiye gushyiraho uburyo bworoshye bwo kugurisha amatike yo kwinjira muri Kigali Convention Center, aho abashaka kuyigura bazagenda batanga make make ku buryo umunsi w’igitaramo uzagera bamaze kuyishyura yose.

Mu bandi bahanzi ateganya kuzatumira muri ibi bitaramo harimo Navio, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda ndetse n’umuhanzi w’umunyarwanda uzwi ku izina rya Papito ufite impano yo kurapa.

KNC akomeza avuga ko iyi alubumu ije nyuma y’izo yise ‘Mambo sawa’ na ‘African lady’ yamurikiye muri Uganda ndetse n’iyo yise Abagore.

Nyuma y’iyi alubumu, KNC avuga ko ashobora kuzajya yandikira abahanzi indirimbo, guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu gihugu n’ibindi bigira aho bihurira na muzika.

Avuga kandi ko ibi yabikoze kugira ngo asezere muzika abiciyemo kigabo kuko ari ikintu yavunikiye kuva mu bwana bwe, aho avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2000 .
Umuhanzikazi w’icyamamare Yvonne Chaka Chaka ari mu batumiwe mu gitaramo cya KNC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...