konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Knowless na Clement ntibagisezeranye imbere y’Imana mu itorero ry’Abadivantisiti

Knowless na Clement ntibagisezeranye imbere y’Imana mu itorero ry’Abadivantisiti
2-08-2016 saa 14:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20708 | Ibitekerezo 30

Nyuma ya byinshi byavuzwe ku bukwe bwa Knowless na Clement n’itorero basengeramo ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ubu amakuru y’impamo ni uko batazigera basezerana imbere y’Imana nk’uko bari barabiteguye mbere.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse hakaba n’imihango yo gusaba no gukwa, ubukwe bwa Butera Knowless na Ishimwe Clement byari biteganyijwe ko buzakomezanya n’imihango yo gusezerana imbere y’Imana yari iteganyijwe ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2016, ariko ibyo gusezerana byo byamaze kwanga.

Pasiteri Ezra Mpyisi, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Karake Naphtal, Se wa Clement ari we mu minsi ishize wamusabye ko yazasezeranya umuhungu we, ahita abyemera atazuyaje kuko yari asanzwe azi uyu Karake nk’umwizera akaba n’umwe mu bayobozi b’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ry’i Nyamirambo, akumva ko n’umwana we ari uko. Yamubwiraga ko ubukwe bw’umwana we buzabera i Nyamata muri Golden Tulip Hotel ari naho bari kuzasezeranira bakaba ari naho biyakirira.

Nyuma Mpyisi yagize amakenga, atuma Karake Naphtal icyemezo cy’itorero kugirango abone kubasezeranya, nyuma Karake aza kumuhamagara amubwira ko azajya kumureba akamubwira uko bimeze ariko kugeza n’ubu Pasiteri Ezra Mpyisi yarategereje araheba.

Byavugwaga ko Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ry’i Nyamirambo ryaba ryaranze gusezeranya Knowless na Clement kuko umukobwa atwite kandi akaba yaritabiriye amarushanwa yamamaza inzoga, nyamara ibi si ukuri a gato ahubwo Knowless na Clement ntabwo banabarwa nk’abizera b’iri torero.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyanyarukiye i Nyamirambo, kigirana ikiganiro kirambuye na Pasiteri Mwangazi Celse uyobora Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ry’i Nyamirambo. Pasiteri Mwangazi, avuga ko iby’uko iri torero ryanze gusezeranya Knowless na Clement nawe abyumva atyo, kandi ngo ntanabazi uretse kubabona mu bitangazamakuru.

Avuga ko aba bombi ntawanditswe nk’umwizera w’itorero ryabo, kandi nyuma yo kumva ibivugwa akaba yarabajije abandi bapasiteri agasanga nta torero ry’Abadivantisiti na rimwe banditsemo. Ashimangira ko ababyeyi ba Clement bo ari abizera b’intangarugero mu itorero ayobora, ndetse ni n’abayobozi kuko Karake Naphtal akuriye icyiciro cy’ubutabazi, naho umufasha we akaba akuriye icy’abasheshe akanguhe.

Ibyo kuba Pasiteri Mpyisi yarasabwe kubasezeranya, Mwangazi avuga ko nabyo ubusanzwe atari ko bikorwa, ahubwo abashaka gushyingirwa ubwabo babisaba itorero noneho ryo rigahitamo uwo riha izo nshingano, kandi bikanamenyekana mu itorero bakanabaranga imbere y’imbaga y’abizera mu gihe kirekire mbere y’ubukwe.

Ibyo gusezeranira muri hoteli nabyo, avuga ko ubusanzwe ntaho biba, ko uyu ari umuhango wera uba ugomba kubera mu nzu y’Imana. Agira ati: "Wowe uko ungana uko hari aho wari wabyumva cyangwa hari aho wari wabibona ko abantu basezeranira muri hoteli?"

Pasiteri Celse avuga ko Karake Naphtal yamubwiye ko afite umwana uzakora ubukwe ariko akaba ntaho azi aba bageni bazasezeranira, n’ubwo akomeza kumva bivugwa ko ari mu itorero ayobora kandi batanahanditswe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 30
ndorimana pascal Kuya 7-08-2016

jye mbona ntakibazo niba bakundana hakaba harabaye gutwita akaba ariwo muziro ubabuza gusezerana mu dini mushake ubundi buryo mukoresha mubane muzasezerana nyuma nkabagarukiramana kandi biba byiza pee!

bravo Clement

Little John Kuya 5-08-2016

Muraho!
Ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by’urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ’ Ni nde wamanura akangeza hasi?’ Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho naho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.

Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira.

Kandi abwira uwamuraritse ati "Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cg nijoro, ntukararike incuti zawe cg bene so, cg bene wanyu cg abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura. Ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi, ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranutsi bazutse."

ABAHIREEee!!

cadette Kuya 4-08-2016

ariko abanyarwanda mukunda amatiku we ngo nibihano by’Imana ubu se twese ko itaraturimbura turi intungane ra ahaaa nimwiturize niba banatwite batwite umwana ntibatwite icyaha kdi umwana n’umugisha kdi ntiyaremwe kubwimpanuka Imana iramuzi bravo bana bacu.

Acidosis Kuya 4-08-2016

Ariko abanyarwanda n’imitima mibi mwayiretse? Aba bana b’Imana mubashakaho iki? Buri wese agira uko akora gahunda ze abona zimubereye ntabwo Agomba gukora izibereye undi uwo ariwe wese. Niba mwarabuze akazi cg ikindi mwakora ntimwafunga iyo minwa yanyu yuzuye ubumara. Mwagiye guhinga cg gucuruza mukava mu matiku yanyu y’amafuti. Ishyari gusa niryo rizabica. Imana ibakize Umutima w’urwango.

NTAWIMENYA Kuya 3-08-2016

Ese ko muvuga Knowless na Clement nabi kandi njye mbona bafashe icyemezo cyiza! kubana akaramata gusezerana ni ibya babiri! naho abo ba pastor mubareke! mwijuru bazabazwa ibyabo! ubundi se usibye ubwirasi nabashaka kubarira utwabo ninde wabubakira urugo usibye bo babiri? mbere yo kunenga no kuvuga mujye mubanza gutekereza neza!

karebu Kuya 3-08-2016

Ikintu bagomba gukora nukwemera ko batitwaye neza kandi ko igihe cyabo cyose bagikoresheje bishakira indamu z’isi n’ibyubahiro bidashimisha Imana . Nibamenye ko Imana ibahamagarira kwicara hasi bakihana bagahamagara umwe mu bakozi b’Imana akabasengera, bakabatizwa mw’zina rya Yesu, noneho bagasaba gusezerana imbere y’Imana n’abantu mu rusengero ruzemera kubakira. Mu badiventiste ntabwo ari kamara. Ikindi kandi bagarukirize aho niba impano yo kuriririmba bayifire koko nibaririmbire imana mukuri nta buryarya, nibwo bazaronka byinshi kurushaho.

karebu Kuya 3-08-2016

Ikintu bagomba gukora nukwemera ko batitwaye neza kandi ko igihe cyabo cyose bagikoresheje bishakira indamu z’isi n’ibyubahiro bidashimisha Imana . Nibamenye ko Imana ibahamagarira kwicara hasi bakihana bagahamagara umwe mu bakozi b’Imana akabasengera, bakabatizwa mw’zina rya Yesu, noneho bagasaba gusezerana imbere y’Imana n’abantu mu rusengero ruzemera kubakira. Mu badiventiste ntabwo ari kamara. Ikindi kandi bagarukirize aho niba impano yo kuriririmba bayifire koko nibaririmbire imana mukuri nta buryarya, nibwo bazaronka byinshi kurushaho.

safi safi Kuya 3-08-2016

Ahubwo barebye Kure iki ni ukuvumwa nabantu kubera ubwirasi bwabo!!! Knowless yarirase cyane yibaza ko isi ariye? ngaho tegereza cg utange akantu babasezeranye!!! Gusa Imana iraguhanye kdi ikweretse ko byose bishoboka wakirasi we

SINDERIBUYE Kuya 3-08-2016

Mwiriwe neza!
Nshimiye uwitwa "mum" message yatanze kandi ndamushyigikiye hamwe n’umuryango mushyashya! Karibu mu ruhando rw’abubatse. Imana isohoze ibyo yabavuzeho byose mbasabiye umugisha mu byo mutangiye, mbifurije kuzaba abanyeshuri beza (ku ruhande rumwe) mu buzima ndetse n’abarimu beza (ku rundi ruhande). Muragahorana ibyo murya, ibyo mutanga n’ibyo muraza!

Dodo Kuya 3-08-2016

Itorero rya Adventist rifite codes(beyond pillars) rigenderaho, nimba aribyo koko atwite ntibikwiye ko ashyingirwa yihangane afacing ingaruka kuko hashyingirwa abakobwa apana abakobwa

yooo Kuya 3-08-2016

abo bana di banditswe muri APACE bibeshya ngo ntibagira aho babarizwa

Olo Kuya 3-08-2016

Guyz nimujya mubyisi mujye mubijyamo ariko ntimugafate ibyimana ngomubishyire mubyisi iyo mana mubeshyera ajya gusambana yarihari cyagw yarayibajije kuko guterwa inda utarasezerana tubyita ubusambanyi kandi ninako bimeze imana rero nimuyivanemo ntago yashyeshya umuntu gukora ikibi

Ahubwo inama nziza gusezerana gipagani byobyararangiye izoningaruka zicyaha ariko mbasi knowless na clement nibasabe imbabazi!

Inama Kuya 3-08-2016

Nibajye muri Catholique ku Kicukiro kwa Padiri Eric arahita abasezeranya. Ikibazo ni uko batize umubano bizabafata ukundi kwezi, kandi inda izaba ari imvutsi n’urugambo rw’abantu rugeretse.
Inama mbagira nibabanze babyare bazabe bimarriya bitonze.

tete Kuya 3-08-2016

nababyeyibabo ndabona ntabushishozi bwa gikiristo nubwo muvugako ari abizera bitorero none kuki bo bashatse ko abana babo basezerana bitanyuze munzira itorero rikoresha

Peter Kuya 3-08-2016

Abo bageni nibakomeze bibanire, amategeko niyo y’ingenzi. Naho ubundi amadini yo ni menshi bazaba basezerana.

Nadia Kuya 3-08-2016

Erega nubundi ntahobyabaye ngumubyeyi yihakane inda ati "ntanda mfite" kandi atwite, ariya namahano niyoyaba ariyukwezi cyangwa icyumweru, gutinyuka kuyihakana wemyerwose nimbere yabanyamakuru kanduzineza kubesha urumubyeyi uyihetse buliya nubukunguzi, ahubwo nuwomwana wabo bazamusabimbabazi

bobo Kuya 3-08-2016

Umva mubabwire mbarangire umupasiteri wifitiye akabazo abasezeranya bamwihere kukakashi.

Robert Kuya 3-08-2016

Abantu kweli murancanga iyo abantu bibereye mubyishimo bibarya ahantu bagira ibyago mukabaha urwamenyo gusa
Ibyaba byose ntibiteze kuzabatanya Clement and Knowles Imana ibajye imbere
Abadui bibarye

schsmare Kuya 3-08-2016

narabivuze abo bana babanyarwanda bigize ibyigenge ngo bashaka gusezeranira muri hotel. mbega mbega knwoless we icyo warutegereje nicyo rwose ubuse Kwaruko Imana ikora ibyayo muriki cyatuma itorero ry’Imana rivumwa kubwanyu?isomo ndakuka niri ngo"maze ibwirumuntu iti"kubaha uwiteka nibwo bwenge kd kuva mubyaha niko kujijuka"irindi riy"uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa"gusa birababaje niba bashaka kuba aba kristo nyabo nibabanze babyare uwo bihutiye kubyraara bitemewe nyuma bihane basubire mumazi nuko babone gukorerwa iyo mihango bifuza.cg barye koco.

Akamikazi safi Kuya 2-08-2016

Ariko abanyarwanda mwaretse amatiku,ko ari uburenganzira bwe,murimwese ninde wabwiwe ko I mana yamuhanye,nuburenganzira bwabo ,ahubwo imana ibubakire,kumusaraba niho dukura urwandiko rwijuru atari urwitorero.Imana yo yabahuje yarabubakiye, nimureke kwanduranya.

Mahoro. Kuya 2-08-2016

Wowe Kiza. Niyo Waba Uri Iki Cyabo Wabanza Ugatekereza Ko Ari Igihano Cy’ Imana Kubera Ubwiyemezi Bwabo. Na Yesu Ubwe Igihe Zakayo Yuriraga Igiti Ngo Amurebe Ntiyigeze Ategeka Ko Bamumanuza Imijugujugu. Igihe Abana Bashakaga Kumureba Yaravuze Ngo Ni Mureke Abana Bansange. Ariko Bano Wagirango Bari Mu Isi Baremye. Ese Buriya Ni Ibitangaza Mu Rwanda Kurusha H.E Usura Abaturage, Akava Mu Modoka Nyabugogo Nahandi Akagendesha Amaguru Agasuhuza Abaturage Ntawe Avanguye None Abandi Ngo Bashyizeho Bouncer Ngo Hatagira Ubegera. Bareke Gusuzugura Abanyarwanda. Bazage Gutura Ku Ijwi Aho Kubageraho Bizaturushya Ubwo Badashaka Ko Tubabona

savio Kuya 2-08-2016

Ariko se bariya ko atari abakristu bitorero ry’abadventiste babasezeranya muruhe rwego? nibashake twa tudini twa ntakigenda twabantu bikorera babasezeranye babahe cash,Ibaze ngo gusezeranira muri Hotel umva ubuyobe?hotel se nurusengero Thx Mbyisi bakatire

savio Kuya 2-08-2016

Ariko se bariya ko atari abakristu bitorero ry’abadventiste babasezeranya muruhe rwego? nibashake twa tudini twa ntakigenda twabantu bikorera babasezeranye babahe cash,Ibaze ngo gusezeranira muri Hotel umva ubuyobe?hotel se nurusengero Thx Mbyisi bakatire

adalie Kuya 2-08-2016

bakoze amakosa n’Imana ibababarire bitazabaviramo umuvumo witeka

adalie Kuya 2-08-2016

bakoze amakosa n’Imana ibababarire bitazabaviramo umuvumo witeka

Joe adventiste Kuya 2-08-2016

Iri shengero si rimw ryagenew bos nibihangan,Imana si aya kajagari ni iy’urutonde,imikorer yab ntabw ihuy nivy bakora hakuririmbir Imana bahisemw ivy’isi turakej Abayobozi b’itorero ku nging bafash,ubundi abant babony ingen ibiror vy’ubukw mu badiventist b’umusi w’indw bifuz ko bokoreray ubukw bakibagir bisab urutond.

Kiza Kuya 2-08-2016

mwe mubasebya muzamwabwa bazasezerana kandi Imana iazabaha imigisha mwe muzurira ibiti babakubite ese ubundi mubabazwa niki nuko mutagiye kurya ibyabo muzage kurira ibiti babibasangishemo murababaje gusebya abana bakeye gutya muzamwarwa arimwe .

Rwema Kuya 2-08-2016

Ndababwiza ukuri niba hari itorero rikurikirana abizera baryo,abadive ni aba mbere. Ntushobora kubiyitirira ngo bikunde! Ikindi nta mu pastor w’umudive wakwemerera kugusezeranyiriza ahatari mu rusengero,kandi nanone kubasezerenya babereka iteraniro ryose nibura inshuro 3 mbere y’ubukwe kdi ntibakwerekana utari umukirisitu wabo. Uyu papa wa Clement ibi byose ntiyari abizi? Bihangane babuze ubagira inama ntabwo abadive ari bwa budini ugenda uyu munsi bakagusezeranya n’iyo waba utari umukirisitu wabo.

kim Kuya 2-08-2016

EREGA BURIYA HARI IBINTU ABANTU BAKORA BAKIBWIRAKO ARI BYIZA UBUNDI MUMUCO NYARWANDA TUZIKO UBUKWE BUDAHEZA UMWANA CG NGO BUBURE ABAVUMBA UZI GUSHIRA UBURINZI NGO HATAGIRA UWINJIRA AREBA ABAGENI WABERA WARI WABIBONA NI IMIVUMO YABANTU BIKURURIYE RWOSE NI BIHANE BASABE IMBABAZI ZIBYO BAKOZE KUKO NI INGARUKA YICYAHA RWOSE CYO BIKOZE MUMBABARIRE SINDUMUCAMANZA

muzozo Kuya 2-08-2016

Ampayinkawe !!!!! bazakora ubukwe bwa Gipagani rero .... Harahagazwe!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...