konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

MU MAFOTO: Urban Boys ni bo begukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 6

MU MAFOTO: Urban Boys ni bo begukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 6
13-08-2016 saa 19:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7036 | Ibitekerezo 13

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2016, nibwo hasojwe amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 6, amarushanwa abahanzi benshi bari babukereye bashaka kuyegukana. Ni amarushanwa yabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, mu gice gisanzwe kizwi nka Pariking.

UKO ABAHANZI BAKURIKIRANYE KURIRIMBA:

* Umuhanzi Bruce Melodie niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro mu ndirimbo ze zikunzwe nka Ndakwanga, Ndumiwe n’izindi. Uyu ni umwe mu bahanzi bahabwaga amahirwe kuva irushanwa ryatangira.

* Umuhanzi Christopher niwe wakurikiyeho mu ndirimbo z’urukundo zitandukanye zikundwa n’abatari bacye. Uyu nawe ari mu bahabwaga amahirwe kuva cyera.

* Jules Sentore, mu ndirimbo nka Kora akazi n’izindi ziri mu njyana gakondo, niwe wageze ku rubyiniro ari uwa gatatu.

* Umuhanzi Danny Nonose, mu njyana ya Hip Hop, yashimishije abakunzi ba muzika mu ndirimbo nka Njye Ndarapa n’izindi z’urukundo ziri muri iyi njyana.

* Danny Vumbi, mu ndirimbo nka Ni Uwacu na Ni Danger nawe yashimishije abakunzi b’ibihangano bye. Uyu nawe ni umwe mu bahanzi bahabwaga amahirwe yo kwitwara neza kuva irushanwa ryatangira.

* Umuraperikazi Young Grace, mu ndirimbo nka Ataha he n’izindi ziri mu njyana ya Hip Hop niwe wakurikiyeho ku rubyiniro, ashimisha abakunzi b’iyi njyana.

* Itsinda rya TBB niryo ryakurikiyeho mu ndirimbo nka Vuzingoma n’izindi bakunda kuvuga intero igira iti TBB ni danger. Aba nabo bashimishije abakunzi ba muzika yabo.

* Umutare Gaby; umwe mu bahanzi bazwiho guhogoza cyane, niwe wakurikiyeho mu ndirimbo nka Ayo bavuga n’izindi ze zikunzwe ziri mu njyana ya RnB.

* Itsinda rya Urban Boys, bamwe mu bahanzi bahabwaga amahirwe kuva cyera, nibo bakurikiyeho bashimisha abakunzi babo, babizeza ko bagiye kwegukana igikombe.

* Umuhanzikazi Allioni niwe waherutse abandi mu gususurutsa abakunzi ba muzika, uwo mukobwa akaba ari umwe mu bahanzi bagize bagerageza gushyira imbaraga mu bitaramo byose cyane ko atari asanzwe azwi cyane.

DORE UKO ABAHANZI BARUSHANYIJWE MU MYANYA:

Umwanya wa 10: Umutare Gaby

Umwanya wa 9: TBB

Umwanya wa 8: Danny Nanone

Umwanya wa 7: Jules Sentore

Umwanya wa 6: Allioni

Umwanya wa 5: Young Grace

Umwanya wa 4: Danny Vumbi

Umwanya wa 3: Bruce Melodie

Umwanya wa 2: Christopher

Umwanya wa 1: Urban Boys

REBA HANO VIDEO URBAN BOYS BISHIMIRA IGIKOMBE:

Muri aba ni inde ubona warenganye? Ninde babereye?


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
Niyonshuti vincent Kuya 17-08-2016

Bari bagikwiye urban boyz 4orever

Mary Kuya 14-08-2016

urban boys bayitwaye bayikwiye kabissa namaniga gusa ndabemera cyane

Alpha Kuya 14-08-2016

bluce melodi bamuryamiye cyaricye ngembona bagendeye kurigroup kukonta group nimwe yagitwa usibye bariyabagabo nicyonhenatangaza

paccy Kuya 14-08-2016

aba basore nibo banyamuziki dufite murwanda bakomeye wabyemera utabyemera mukomereza ho kid congs

paccy Kuya 14-08-2016

aba basore nibo banyamuziki dufite murwanda bakomeye wabyemera utabyemera mukomereza ho kid congs

Ephre Kuya 14-08-2016

urban boys oyeee turab
emera kbs .mwadushimishi pee .kaboss kuri Instgram mwatwemeje2

Ruto Kuya 13-08-2016

HarenganyeBruce melodi na Young grace uwahawe umwana adakwiye ni Christophe

Abraham Musore Seseco Kuya 13-08-2016

Nukuri pe turanezerewe kuko uku nuko kuri reka nshimire Kaboss kuri Instgram

Peter Kuya 13-08-2016

Ukwezi.com muri abahanga pe muri kurusha andi ma website aka kanya muhise mubishyiraho; bravooooo ukwezi

mk Kuya 13-08-2016

iri rushanwa naryo rigiye gucika amazi Bluce melodi uwa 3?????

Pucuri Kuya 13-08-2016

Kuki mushaka ko tuvugako hari uwarenganye babebabereye?
Byabaye mumucyo rwose.

Pucuri Kuya 13-08-2016

Kuki mushaka ko tuvugako hari uwarenganye babebabereye?
Byabaye mumucyo rwose.

coco Kuya 13-08-2016

nukuri pe ntawe babereye urban boys oyeee

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...