konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Miss Rwanda 2018: Abahatanira ikamba bakorewe ibizamini n’abaganga- Video

Miss Rwanda 2018: Abahatanira ikamba bakorewe ibizamini n’abaganga- Video
13-02-2018 saa 08:55' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2507 | Ibitekerezo 4

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018, Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, aho bateraniye I Nyamata mu karere ka Bugesera bakorewe ibizamini bigamije kureba uko ubuzima bwabo buhagaze

Abaganga b’inzobere bakorera ku bitaro bya Nyamata biri muri aka karere ka Bugesera nibo basuzumye aba bakobwa aho bagiye babakorera ibizamini bitandukanye kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, watangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018.

Uretse gukorerwa ibizamini by’ubuzima kandi, Ishimwe Dieudonne, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa yavuze ko aba bakobwa bari kugenda bakira abantu batandukanye basanzwe bafatiraho urugero ndetse bakanasobanurirwa byimbitse imimerere ya Nyampinga u Rwanda rwifuza muri iki gihe.

Abakobwa bahabwa inyigisho zizibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryatewe inkunga na Cogebanque ari nayo izatanga imodoka ari nacyo gihembo nyamukuru kiri muri iri rushanwa ndetse na Minisiteri ifite umuco na Siporo mu nshingano zayo.

Kugeza ubu abakobwa 20 bagomba kuzavamo umwe wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, aho azaryambikwa ku itariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center. AMAFOTO: Rwanda Inspiration Back Up


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
rafiki evariste Kuya 17-02-2018

Iyo mufsta abantu mukabajyana aho badadhaka ni igitugu siko bose baba bashaka kujya ku rwibutso kuko harimo n,ababuze ababo nyuma!ya genocide ,bidhwe n,ubutegetsi buriho

rafiki evariste Kuya 17-02-2018

Iyo mufsta abantu mukabajyana aho badadhaka ni igitugu siko bose baba bashaka kujya ku rwibutso kuko harimo n,ababuze ababo nyuma!ya genocide ,bidhwe n,ubutegetsi buriho

Ahorushakiye NOEL Kuya 14-02-2018

Mwiriwe, njye numvaga ba nyampinga bajya babapima n’ubusigi kuko ntanyampinga wasambanye rwose ibyo byaba ari ugutesha igihugu agaciro. Kdi bajye banapima nizindi ndwara zose kuko nyampinga agamba kuba phyisically
, mentally and whole
body fit. Murakoze

mm Kuya 13-02-2018

Ndamenyesha Rwanda Inspiration backup ko gupima ba Nyampinga ku ngufu ari discrimination. Umuntu yipimisha kubushake ntabwo ari ku ngufu. Ubwo harimo umukobwa wavukanye uburwayi cg urwaye byaba ari ukumubuza uburenganzira bwe bwo gupiganirwa kuba Nyampinga kandi health information ari confidential.
Please minispoc, minisante na ralc ibyo mubihagarike kuko nubushize barabikoze kandi ntabwo ubundi aribyo.
Mujye mubasaba medical certificate ivuga ko bari physically fit nk’uko biba ku banyeshuri bagiye kwiga hanze. Iki gitekerezo nkitanze kuko ba Nyampinga bashobora kuba batinya kwivugira.
Murakoze.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...