konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Miss Rwanda 2018: Za mpanga zongeye guhura urukumbuzi rutuma basuka amarira- Amafoto

Miss Rwanda 2018: Za mpanga zongeye guhura urukumbuzi rutuma basuka amarira- Amafoto
14-02-2018 saa 07:54' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4324 | Ibitekerezo 6

Umutoni Belise na Uwonkunda Belinda, Abakobwa b’impanga batunguranye ubwo biyamamazaga nk’abashaka kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kuri ubu bongeye gutera benshi ikiniga ubwo basukaga amarira umwe ahuye n’undi nyuma y’iminsi mike ishize baratandukanyijwe n’uko umwe yakomeje muri iri rushanwa akaba ari mu mwiherero ariko undi akaba atarabashije gukomeza aho yibereye iwabo muri gahunda ze zisanzwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, ubwo Umutoni Belise ari nawe utarabashije gukomeza yasuraga impanga ye (Uwonkunda Belinda, uyu niwe uri mu irushanwa) I Nyamata muri Golden Turip Hotel, mu mwiherero (Boot Camp) aho yageze tariki 9 Gashyantare 2018.

Uyu Belinda kimwe n’abandi bakobwa bari mu mwiherero aho bazamara ibyumweru bibiri bahabwa inyigisho zizibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryatewe inkunga na Cogebanque ari nayo izatanga imodoka ari nacyo gihembo nyamukuru kiri muri iri rushanwa ndetse na Minisiteri ifite umuco na Siporo mu nshingano zayo.

Kugeza ubu abakobwa 20 bagomba kuzavamo umwe wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, aho azaryambikwa ku itariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
fffgj Kuya 14-02-2018

I’m speechless those tweens are magestically beautiful.

fffgj Kuya 14-02-2018

I’m speechless those tweens are magestically beautiful.

FRANCIS Kuya 14-02-2018

Mana we nukuri Imana yo mu Ijuru izafashe Belinda azegukane irikamba kdi urukundo bafitanye nukuri ntiruzakonje iyaba twese twakundanaga kuriya isi yagirama amahoro arambye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...