konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Paccy avuga ko Knowless ari mu bamuciye mu rihumye bakungukira mu gutwita kwe

Paccy avuga ko Knowless ari mu bamuciye mu rihumye bakungukira mu gutwita kwe
12-07-2016 saa 04:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13186 | Ibitekerezo 10

Uzabumwana Pacifique, umuhanzikazi wamamaye muri muzika nyarwanda nka Oda Paccy, avuga ko ubwo yabyaraga hari abakobwa b’abahanzikazi bagenzi be yarushaga umuziki bamuciyeho, ibyago bye bikaba amahirwe yabo. Muri abo uwo avugamo akaba ari Butera Knowless.

Ibi Paccy yabitangaje mu kiganiro Samedi Detente, aho yasobanuye ko ubwo yaterwaga inda na Licklick byabaye imbogamizi ikomeye mu iterambere ry’umuziki we, no kuba nyuma yo kubyara yarakomeje umuziki akemeza ko ari ikintu kigoye cyane.

JPEG - 41.1 kb

Aha Paccy ari kumwe n’umwana we w’umukobwa yabyaranye na Licklick

Paccy ati: "Uko byagenda kose iyo umaze umwaka wicaye, n’iyo kwaba ari ukwezi kumwe umaze ucecetse cyangwa amezi abiri, hari abandi bazamuka. Cyane ko nanjye muri icyo gihe nari nicaye nita ku mwana, nita ku buzima bwanjye, hari abandi bahanzi nabo bazamutse muri icyo gihe. Urumva rero kandi iyo akantu gato kagucitse, uraza ugasanga public (abantu) ibintu byarahindutse, za ndirimbo wenda bakundaga sizo bakunda icyo gihe, ba bantu wari ufite harimo abakuvaho, harimo abakugumaho, hari n’ubwo baniyongera, ni ikintu kigoye cyane, ni ikintu kigoye pe."

Ubwo Paccy yabazwaga bamwe mu bahanzikazi abona bamuciye mu rihumye mu gihe yari atwite na nyuma yo kubyara ahugiye mu kwita ku mwana we, yahise atanga urugero kuri Butera Knowless, anashimangira ko buri gihe ibyago by’umuntu biba ari amahirwe ku bandi.

JPEG - 129.4 kb

Paccy ati: "Muri icyo gihe ndi mu bakobwa badominaga (barushaga abandi), icyo gihe hari benshi bazamutse bari inyuma yanjye... Baravuga ngo nyine ibyago byawe niyo mahirwe y’abandi, uko byagenda kose ntekereza ko hari abakobwa benshi bari banafite indirimbo imwe cyangwa ebyiri, bakiri bashyashya... Nabyaye muri 2011, wenda dufate urugero kuri Kabebe, Butera Knowless. Yatangiye umuziki muri 2010, yawutangiye nyine muri cya gihe nari mvuye mu kibuga (mu gihe cyo gutwita no kubyara)"

JPEG - 167.9 kb

Butera Knowless, Paccy avuga ko yatangiye umuziki mu gihe we yari mu byo gutwita no kubyara

Paccy avuga kandi ko ubwo yatwitaga, yatekereje ko n’ubwo ibyamubayeho atari byo yifuzaga, agomba gukomeza umuziki akabera n’abandi urugero, n’abandi bakobwa bahura n’icyo kibazo cyo kubyara bakumva ko birangiye nabo bakabona ko nyuma yaho bashobora gukomeza kwiteza imbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
jeanmakuni Kuya 26-07-2016

ARIKOSHA NINDE WAKUBWIYEKO KUBYARA ARIBYAGO KO HARI NABABABUZE BAKUARUSHA NAIBYO USHAKA KUGERAHO UZABUMWANA KOKO IZINA NIRYO MUNTU PE

jeanmakuni Kuya 26-07-2016

ARIKOSHA NINDE WAKUBWIYEKO KUBYARA ARIBYAGO KO HARI NABABABUZE BAKUARUSHA NAIBYO USHAKA KUGERAHO UZABUMWANA KOKO IZINA NIRYO MUNTU PE

mukunzi Kuya 19-07-2016

oda nawe ufite umubb kandi wigikundiro.humura uzabigeraho byose.keep it up.umuhe bisous umukobwa wawe.

RUBANDA Kuya 14-07-2016

PACCY TURAKWEMERA CYANE IBYO UVUZE NI UKURI RWOSE NTAKUNDI ISI NI ISHURI KANDI GUHIRWA SIKO KUMENYA UBWENGE MURI IRYO SHURI

Kabayija Kuya 12-07-2016

Nibura se mugihe cyambere yokubyara kwe afitibihe bigwi? Ubuse miss Jojo koyabababnjirije mwese arihe? Ikindi umuntu agutwara umugisha wawe mudakora kimwe? Mutaririmba bimwe? Mudasa? Warangiza ngo nyuma yuko ugiribyago ugatwita? Donc umwana wawe umwise umuvumo? Ngaho reka kabebe nawe abyare wisubize ibyawe byatwawe nabandi turebe.? Imyaka yose umaze nyuma yo kubyara wakoziki?

ketia Kuya 12-07-2016

Humura ntaw,lmanitagukura nta nahwitakujyeza ibyiza birimbere komezukore abakunzibawe tukurinyuma

VAVA Kuya 12-07-2016

nibyo da ntago ubeshya ibyago byumuntu niyomahirwe yabandi,nonese king james nti yamenyekanye nyuma yaho meddy na the ben bagiye muramerica.gusa paccy ntabyagowagize ahubwo numugisha.kuko iyubishaka uba warayikuyemo ukaguma kuri hit zawe ariko umwana ufite ubu aruta hit zose uba warariye

missworld Kuya 12-07-2016

hahahahahahshhhhh uranyishe pe. ngahonawe zamuka dore nawe agiyekubyara ubibyazumusaruro ntuzubare turebeko uzigezano kucyakabili cyahwageze

djimmy Kuya 12-07-2016

oda komereza aho ibyiza birimbere kandi ibyiza ukora nibyo bizakugira uwo uriwe

djimmy Kuya 12-07-2016

oda komereza aho ibyiza birimbere kandi ibyiza ukora nibyo bizakugira uwo uriwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...