konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Papa Wemba yapfuye yaremereye umuhanzi nyarwanda Cassanova ko bazakorana indirimbo

Papa Wemba yapfuye yaremereye umuhanzi nyarwanda Cassanova ko bazakorana indirimbo
3-05-2016 saa 02:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 542 | Ibitekerezo

Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba; umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wamamaye ku izina rya Papa Wemba, yatabarutse mu ijoro rya tariki 23 Mata 2016 aguye ku rubyiniro mu gitaramo yari yitabiriye muri Cote d’Ivoire.

JPEG - 40.7 kb

Papa Wemba yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yaririmbiraga abantu i Abidjan

Nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi w’icyamamare watabarutse afite imyaka 67 y’amavuko, umuhanzi nyarwanda Cassanova yahishuye ko bari bamaze igihe bari mu biganiro ngo bazakorane indirimbo, akaba yarapfuye batarabasha gushyira mu bikorwa ibyo bari baratangiye gutegura.

Daddy Cassanova, umuhanzi nyarwanda uzwi mu ndirimbo Imyaka itatu, Ishiraniro Remix n’izindi, amaze igihe yibera mu gihugu cya Canada ari naho asigaye akorera muzika ye. Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2016, nibwo yatangaje ku rubuga rwa Instagram ko hari hashize iminsi ari mu biganiro na Papa Wemba, ndetse akaba yari yaramusabye ko bazakorana indirimbo mu rurimi rwa Lingala.

JPEG - 70.4 kb

Daddy Cassanova; umuhanzi nyarwanda uba muri Canada

Daddy Cassanova, avuga ko yatangajwe cyane n’uburyo nyakwigendera Papa Wemba yari icyamamare ariko yicisha bugufi, bityo agaragaza ko urupfu rwe ari igihombo ku batari bacye bakundaga muzika ye bakanamukundira imyitwarire ye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...