konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Safi Madiba akomeje gushimangira byeruye ko yitandukanyije na Urban Boys

Safi Madiba akomeje gushimangira byeruye ko yitandukanyije na Urban Boys
30-10-2017 saa 11:15' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 5439 | Ibitekerezo 3

Safi Madiba wamenyekanye mu itsinda rya Urban Boys afatanyije na bagenzi be 2 ari bo Nizzo na Humble Jizzo, bigaragara ko yamaze kwitandukanya na bagenzi be nyuma y’uko hashize igihe hagaragara umwuka utari mwiza wo gupingana no kutumvikana hagati ya Safi na Nizzo ndetse ubu Humble Jizzo we yaheze hagati nk’ururimi.

Kuwa Kane tariki 26 Ukwakira 2017, mu masaha y’umugoroba, nibwo Safi yahagurutse mu Rwanda ari kumwe na Meddy berekeza mu gihugu cya Uganda, aho byavugwaga ko Safi aherekeje Meddy ariko nyuma gato ku rubuga rwa Instagram rwa Safi yashyizeho ifoto ari kumwe na Meddy atangira kugaragaza ko hari ukundi kuri abantu batamenye.

Kuba ubwo byatangiye kuvugwa ko Safi arimo gufatana na Meddy amashusho y’indirimbo yabo nshya, ndets Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kwandikira Safi tumubaza niba ari byo koko ariko ntiyasubiza, nyuma tugerageza kuvugana n’umwe mu nshuti za hafi za Safi atwemerera ko Safi ari muri Uganda kandi yagiye gukora indirimbo na Meddy, ndetse ko amashusho na Audio (amajwi) byose ari ho azabikorera.

Kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 ni bwo Shasha Yrybz urimo gutunganya amashusho y’indirimbo Safi na Meddy barimo gukora, yashyize hanzi ifoto ari kumwe na Safi na Meddy yandikaho ubutumwa kuri Instagram yerura ko Safi agiye gukora muzika wenyine. Yagize ati: "Uyu munsi nari kumwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda Safi na Meddy, komereza aho Safi muri uru rugendo utangiye rwo kuririmba ku giti cyawe, ikirere niryo herezo".

Mu kiganiro ‘KT Idols’ gitambuka kuri KT Radio, Nizzo yagaragaje kutishimira ibi bikorwa bya mugenzi we aho yagize ati: "Safi arimo gusenya itsinda bucece bitewe n’ibyo bikorwa yatangiye gukora atatumenyesheje kandi dusanzwe dukorana nk’itsinda mu kazi k’umuziki."

Nizzo yakomeje avuga ko Safi yakavugishije ukuri akababwira niba atagishaka gukorana nabo mu itsinda akareka gukora yihishe. Yagize ati “Safi navugishe ukuri atubwire niba ashaka kuva mu itsinda, areke gukora yihishe kuko ibyo arimo nta handi biganisha uretse gusenya itsinda, muri make ni ibikorwa bisenya itsinda bucece. Njyewe icyo mbona ni uko Safi yatubwiza ukuri agasezera mu itsinda ubundi natwe tugasigara dukora tuzi ko turi babiri."

Uyu musore yahamije ko we na Humble Jizzo basigarana itsinda kandi ngo ryakora neza rikagumana igikundiro rifite nta guhungabana habe na gucye .

Humble Jizzo nawe mu minsi ishize yaciye amarenga y’iri senyuka aho yanditse amagambo kuri Instagram ye ariko asa nk’uzimiza. Yagize ati “Twahereye hasi kugeza tumenyekanye ariko ubu igitangaje ni uko twananiwe gukomeza gusigasira icyo twubatse.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
benjah2017 Kuya 4-11-2017

Safe journey safi

jojo Kuya 4-11-2017

bansaza
ndawemera

mahoro Kuya 2-11-2017

safi niba umugore wazanye ari we ukugira inama yo kwitandukanya na bagenzi bawe umenye ko wazanye umugore mubi. niba ubikora ku gitin
cyawe wisubireho kuko atari byo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...