konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Safi Madiba wahaye abanyarwanda umwaka mushya yavuze igihe azatangira gukora ibitaramo

Safi Madiba wahaye abanyarwanda umwaka mushya yavuze igihe azatangira gukora ibitaramo
31-12-2017 saa 16:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1364 | Ibitekerezo 3

Umuhanzi Niyibikora Safi bakunze kwita ‘Safi Madiba’ yahaye abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba muzika Umwaka mushya muhire wa 2018 abinyujije mu mashusho y’indirimbo nshya yari yarasezeranije abanyarwanda aboneraho gutangaza igihe yumva azatangirira gukora ibitaramo nk’umuhanzi ukora ku giti cye

Safi Madiba yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Kimwe Kimwe’ mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017, akaba yavuze ko ari mu rwego rwo guha abanyarwanda umwaka mushya cyane ko yari yarabibasezeranyije mu minsi yashize.

Agaruka ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ndetse n’icyo yashatse kugarukaho, Safi Madiba yavuze ko ari indirimbo y’urukundo igenewe abakundana by’umwihariko avuga ko ari byiza ko abakundana batangira umwaka bakundana urukundo ruzira gutana mbese bikaba ‘Kimwe Kimwe’

Uyu hanzi kandi yabajijwe ibijyanye n’imishinga ye afite mu minsi iri imbere avuga ko arajwe ishinga no gukora cyane akibanda gukora indirimbo nyinshi cyane ko arizo zigira umuhanzi

Yagize ati “Uyu munsi nashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Kimwe Kimwe’ ariko nk’uko nabitangaje mu minsi ishize, mfite indirimbo yange na Rayvanny izasohoka mu kwezi kwa kabiri, mfite kandi n’indirimbo yange nakoranye na Rider Man iyo amashusho yayo ari hafi kujya ahagaragara”

Yakomeje agira ati “Nk’uko ubundi umuhanzi agirwa n’indirimbo ahanini nange rero ndimo gukora cyane kuko uretse wenda izo ndirimbo abantu bazi zaba izasohotse n’iziri hafi gusohoka, mfite n’izindi nyinshi nteganya gukora mu rwego rwo kwiyubaka nk’umuhanzi ukeneye gukora muzika yo ku rwego mpuzamahanga”

Safi Madiba kandi yavuze ko nyuma yo gukora indirimbo nyinshi ateganya mu minsi iri imbere arimo no gutegura igitaramo azakora mu kwezi kwa Werurwe 2018, mu rwego rwo kwiyereka abafana be.
Reba hano amashusho y’indirimbo Kimwe Kimwe hano


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
toto Kuya 1-01-2018

musaza uraraburije, reba kure udakomeza kuzijeta, waseba byahatari, subira mwitsinda2, nta mugabo udaseba.

mutama Kuya 31-12-2017

Safi komerezaho rwose ntucike inege tukurinyuma

mutama Kuya 31-12-2017

Safi komerezaho rwose ntucike inege tukurinyuma

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...