konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Televiziyo ya Royal TV yafunzwe burundu

Televiziyo ya Royal TV yafunzwe burundu
19-09-2017 saa 11:17' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 24958 | Ibitekerezo 7

Ubuyobozi bwa Radio ya Royal FM na Televiziyo ya Royal TV, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017, bwafashe icyemezo ntakuka cyo gufunga Televiziyo hagasigara hakora radiyo gusa kubera ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa yine, nibwo ubuyobozi bwa Royal TV na Royal Fm bwakoranye inama n’abanyamakuru ndetse n’abandi bakozi, bamenyeshwa ko kubera ikibazo cy’ubukungu Televiziyo ifunzwe burundu hagasigara hakora radio gusa.

Umuyobozi wa Royal TV na Royal FM yaganiriye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com abazwa iby’iki cyemezo avuga ko bakiri mu nama n’ibindi bijyanye n’uwo mwanzuro, ko aza kuduha ibisobanuro nyuma.

Ubuyobozi bwa Radio ya Royal FM na Televiziyo ya Royal TV, kuwa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, bwari bwirukanye abanyamakuru benshi icyarimwe kumpamvu z’ubushobozi bwo gukomeza kubahemba nk’uko babitangaje icyo gihe.

Abakozi ba Royal TV babwiye Ukwezi.com ko iyi televiziyo yagiye ishorwamo amafaranga menshi, cyane cyane mu guhemba abakozi bahenze ariko umusaruro w’akazi kabo ntutume babasha kunguka, kuburyo bashoraga amafaranga menshi ntibayagaruze, ari nabyo byatumye banzura ko bagomba gufunga televiziyo hagasigara radiyo.

Royal FM na Royal TV, nta gihe kinini cyari gishize bakuye abanyamakuru bari bakunzwe ku bindi bitangazamakuru bitandukanye nka TV10 na Radio 10, Isango Star na Isango TV, Flash TV na Flash FM n’ibindi, kandi amakuru yizewe ikinyamakuru Ukwezi.com gifite ni uko abo bari bakuwe ku bindi bitangazamakuru bemererwaga amafaranga y’umurengera, bamwe muri bo bahita birukanwa ariko n’abasigaye bananirwa gukomeza kubahemba uko bikwiye, banzura ko hafungwa televiziyo hagasigara radiyo gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
GATETE Innocent Kuya 21-09-2017

Ni ukuvugako ba Vincent Niyibizi ntazongera kubabona??!!! Ntakundi kuko muri iyo nama nabo batanze ibitekerezo. Reka dutegereze

GATETE Innocent Kuya 21-09-2017

Ni ukuvugako ba Vincent Niyibizi ntazongera kubabona??!!! Ntakundi kuko muri iyo nama nabo batanze ibitekerezo. Reka dutegereze

mike Kuya 21-09-2017

Nge ndabona iyo tv iri gukora! Cyakora hariho imiziki

Bugingo Simeon Kuya 20-09-2017

Ntabwo baba bazize ziriya nkuru birirwa batara hirya no hino mugihugu bagaragaza ibibi bya polisi n’ubutegetsi bwo mu nzego z’ibanze? Ngaho aho basenye amazu, inzara mu gihugu, akarengane n’ibindi n’ibindi. Nyamara tubuze tereviziyo ikomeye kuko RTV itwiyerekera inama, amahugurwa, mitingi z’icyama n’ibindi bisingiza guverinoma ngo y’ubumwe.

rwabusisi Kuya 19-09-2017

Nta gitangaza kirimwo kuba iki kinyamakuru kigenga cyafunze imiryango kuko hari n’ibindi biraza kugikurikira bikayugara, kuko amatangazo ya kwamamajwe nayo materevion hari iyi gihugu (RBA) yafashe hasi hejuru muri marketing ,umuti w’iki kibazo kereka amaradiyo na televiyo bishamikiye kuri leta bikoze gahunga zirebana no kwamamaza gahunda za leta ayo matangazo yandi y’ubucuruzi yakabitunze agafatwa nibyo bitangazamakuru byigenga naho mu gihe ubucuruzi na RBA ikiburimwo nibakureyo amaso.

didi Kuya 19-09-2017

bize umushinga nabi

basabose Innocent Kuya 19-09-2017

Bihangane mwisi Niko bimera

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...