konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

The Ben yamaze gutandukana n’umukunzi we byanavugwaga ko babyaranye

The Ben yamaze gutandukana n’umukunzi we byanavugwaga ko babyaranye
14-07-2016 saa 06:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12785 | Ibitekerezo 1

N’ubwo The Ben akunda guhisha cyane amakuru ajyanye n’umukunzi we, uwo aheruka gushimangira ko urukundo rwabo rugeze kure ubu yamaze kwemeza ko batandukanye, dore ko ubu ashimangira ko nta mukunzi afite.

Tariki 26 Mutarama 2015, nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben, yemeye ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Midi uba muri Amerika, ndetse icyo gihe akaba yaraboneyeho no kwamagana amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba yarateye uyu mukobwa inda ndetse ngo bakaba baranibarutse imfura yabo.

JPEG - 188.6 kb

Umwaka ushize byavuzwe cyane ko The Ben na Midi babyaranye, ariko The Ben arabihakana

The Ben icyo gihe yavuze ko uyu mukobwa bakundanaga witwa Midi batanaturanye mu gihe byavugwaga ko baba babana mu nzu, we akemeza ko kugirango abashe kugera aho aba bimusaba gukora urugendo rw’amasaha atanu yose. The Ben yavuze ko uyu mukobwa ari umunyarwandakazi ariko akaba atarakunze kuba mu Rwanda kuko yagiye kuba muri Amerika akiri muto.

Uyu niwe mukobwa wahoze akundana n’umuhanzi The Ben

Kugeza ubu ariko The Ben nta mukunzi afite nk’uko amaze igihe abigaragaza mu bitangazamakuru bitandukanye, bishimangira ko yamaze gutandukana na Midi n’ubwo amakuru y’itandukana ryabo nayo atakunze kuyashyira ahagaragara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nzagirante Kuya 22-07-2016

Ariko ibi byo ni biki? Abakobwa beza gutya biphusha ubusa kubera iki? Mujye mumenya ko kwitwa umuhanzi bigabanya amahirwe yo gushaka no kuremya ingo mwa bakobwa mwe rwose mugenze make. Urabona uyu mukobwa ukuntu ari mwiza rwose? Ubuzima bwe bugiyemo igitotsi kandi umuhungu yigaramiye hariya

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...