AMAKURU

UKWEZI

Umuhanga mu kuvuza umwirongi arataramira abanyarwanda muri Kigali Juzz Junction

Umuhanga mu kuvuza umwirongi arataramira abanyarwanda muri Kigali Juzz Junction
3-11-2017 saa 12:20' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 740 | Ibitekerezo

Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Jazz, Isaiah Katumwa, uririmba avanga no kuvuza umwirongi yageze i Kigali aho yaje kwitabira igitaramo azahuriramo na Andy Bumuntu umenyerewe mu muziki wa Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda. Ni igitaramo cya Jazz Junction kiba ngarukakwezi kikabera muri Kigali Serena Hotel, icy’uku kwezi kikaba giteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Ugushyingo 2017.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2017, abahanzi bazasusurutsa abantu muri Kigali Jazz Junction bijeje kuzagaragaza umwimerere mu miririmbire, bazaba baherekejwe n’abacuranzi bafite ubuhanga mu muziki wa Jazz ndetse na Band ya Neptunez Band isanzwe imenyerewe muri Kigali.

Isaiah Katumwa ukomoka muri Uganda ni umuhanzi w’imena muri iki gitaramo

Yagize ati “Abazitabira igitaramo bitege kuryoherwa n’umuziki kuko nizera ko ibi bihugu byacu bihuza, iyo wakoze ikintu cyiza muri Uganda na Kenya bakakishimira biba bitanga amahirwe menshi ko no mu Rwanda wahagera bakakwishimira, kandi si umbwambere ntaramiye abanyarwanda ndabizeza ko muzishima.”

Isaiah Katumwa yavuze ko yizeye ubuhanga bw’abazamucurangira baba Neptunez Band ndetse n’umwana we witwa Mico Katumwa.

Andy Bumuntu umaze gukora indirimbo 3 gusa ariko zose zakunzwe ziri mu njyana ya Blues nawe yijeje abazitabira iki gitaramo ko bazaryoherwa. Yagize ati: "Nanjye ngize amahirwe nk’aya akomeye yo gukorana n’umuntu ukomeye muri iyi njyana muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba ndetse no mu gitaramo gikomeye nk’iki nzakoresha imbaraga zanjye mbanezeze”.

Isaiah Katumwa na Andy Bumuntu muri iki gitaramo bazafatanya n’itsinda rya Neptunez Band ndetse na Stella Tushabe, umukobwa wa mbere uzwi mu kuvuza Saxophone mu Rwanda.

Andy Bumuntu umaze gukora indirimbo 3 gusa ariko zose zakunzwe ziri mu njyana ya Blues

Isaiah Katumwa ugiye gutaramira i Kigali, izina rye riza imbere iyo uvuze Jazz muri Afurika y’Uburasirazuba kuko amaze imyaka 22 akora uyu muziki. Afite ikiganiro gikomeye muri Uganda cyitwa “Jazz with Isaiah” gitambuka kuri Urban TV, cyatumye benshi mu bakurikira umuziki biyumvamo Jazz. Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw ahasanzwe ndetse na VIP 25000 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...