konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Urubanza rw’umugabo ukekwaho kwica Mowzey Radio rwasubitswe

Urubanza rw’umugabo ukekwaho kwica Mowzey Radio rwasubitswe
7-02-2018 saa 12:06' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1863 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Godfrey Wamala ukurikiranyweho urupfu rw’umuhanzi Mowzey Radio yagejejwe mu rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018, umucamanza yanzura ko urubanza rusubikwa mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bihagije.

Godfrey Wamala yagejejwe mu rukiko ruri mu gace ka Entebbe aho afungiwe kugira ngo asomerwe ibyaha akurikiranyweho, ariko umucamanza witwa Julius Muhiirwe ugomba kumuburanya yahise abwira abari baje gukurikira uruybanza ko rusubitswe kugira ngo polisi ikusanye ibimenyetso bihagije.

Urukiko rwahiose rwanzura ko urubanza ruzakomeza taliki 26 Gashyantare 2018 maze Wamala ahita asubizwa muri gereza afungiuyemo iherereye mu gace kitwa Kigo.

Uyu mugabo Wamala uzwi ku izina rya ‘Troy’ yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru asanzwe aho yari yihishe mu mugi wa Nsangi mu Karere ka Wakiso, gusa ibyaha ashijwa byose arabihakana kuko yabwiye ubugenzacyaha ko arengana.

Uyu mugabo Wamala Troy ni we ushyirwa mu majwi ko yakubise Moses Sekibogo [Radio] bikamuviramo kujya muri coma nyuma y’iminsi mike arembeye mu bitaro akitaba Imana.

Godfrey Wamala yari asanzwe ashinzwe umutekano mu kabari Da Bar umuhanzi Radio yakubitiwemo, bikaba bivugwa ko ariwe wamukubise hasi ndetse akanamutera imigeri ku mutwe akaba ariyo ntandaro y’urupfu rwe.

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa ku wa kuwa 3 Gashyantare mu cyaro cya Nakawuku muri Wakiso ku ivuko rye, umuhango witabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse mu mpande zose z’igihugu cya Uganda ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...