konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Wa mukobwa wahanuriwe na Bishop Rugagi ko azaba Miss akomeje kuza mub’imbere

Wa mukobwa wahanuriwe na Bishop Rugagi ko azaba Miss akomeje kuza mub’imbere
9-02-2018 saa 09:39' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5456 | Ibitekerezo

Mu itora ry’abahatanira ikamba rya Nyamponga w’u Rwanda hifashishijwe ubutumwa bugufi (SMS Voting), abakobwa barimo Uwase Ndahiro Liliane ndetse na Umunyana Shanittah wahanuriwe ko azegukana iri kamba bari imbere y’abandi aho bakomeje kubanikira n’akayabo k’amajwi bari guhundagazwaho n’ababashyigikiye.

Mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, hakomeje kugaragara impinduka aho abakobwa batangiye baza imbere mu bafite amajwi menshi batorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi (SMS Voting).

Aho kugeza ubu umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane na Umunyana Shanittah wahanuriwe na Bishop Rugagi bakomeje kuza imbere aho bafite amajwi menshi ugereranyije na bagenzi babo.

Kugeza ubu nk’uko bigaragazwa n’abategura iri rushanwa abakobwa batatu baza imbere harimo Uwase Ndahiro Liliane we uza imbere anarusha abamukurikiye amajwi menshi agakurikirwa n Umunyana Shanittah ndetse na Irebe Natacha Ursule. Mu bakobwa batatu baza inyuma harimo Dushimimana Lydie, Irakoze Vanessa, ndetse na Ishimwe Noriella.

Ibi bibaye mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018, aribwo abakobwa 20 bastinze amajonjora ya nyuma ya Miss Rwanda 2018 baraza guhaguruka I Kigali berekeza I Nyamata, kuri Hotel La Palisse aho baraba bagiye mu mwiherero (Boot Camp) bazamaramo ibyumweru bibiri. Uwase Ndahiro Liliane niwe uri kuza imbere Umunyana Shanittah we yahanuriwe ko ariwe uzaba Miss Rwanda 2018, ubu ari ku mwanya wa kabiri


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...