konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Miss Sandra Teta na Vanessa bagiye kwitabira irushanwa ryasimbuye Big Brother

Miss Sandra Teta na Vanessa bagiye kwitabira irushanwa ryasimbuye Big Brother
17-01-2018 saa 12:36' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1447 | Ibitekerezo

Irushanwa ryiswe Godfather East Africa ari naryo ryasimbuye Big Brother yari imaze kumenyererwa hano ku mugabane, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere aho mu ijonjora ry’iri rushanwa hagaragayemo ibyamamare hano mu Rwanda birimo Miss Sandra Teta, Miss Vanessa ndetse n’umunyamakuru Phil Peter.

Ijonjora ry’ibanze mu Rwanda, ryabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Mutarama 2018, aho biteganyijwe ko abari guhatana bazatoranywamo abantu batatu bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rizabera muri Kenya.

Ijonjora rya mbere rya Godfather East Africa ryagaragayemo abantu basanzwe bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro no kumurika imideli mu Rwanda barimo Jay D, uherutse gutorerwa kuba Rudasumbwa wa Afurika; Phil Peter, Miss Uwase Vanessa, Sandra Teta, Cissy Ngamije, Gigi G n’abandi, aba bose hamwe bakaba bari 17.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi uhagarariye Godfather East Africa, hano mu Rwanda, Sir Allan, yavuze ko iri rushanwa ryo kugenzura imibanire hagati y’abaryitabira rije risimbura irya Big Brother Africa ryamamaye ku mugabane ariko rikaza guteshwa agaciro na bimwe mu bikorwa by’urukozasoni byarikorerwagamo bigatambutswa imbonankubone mu buryo bw’amashusho.

Biteganyijwe ko abatsinze icumi mu ijonjora rya mbere mu Rwanda bazajyanwa muri Kenya bitabiriye ijonjora ryo ku wa 17 Gashyantare 2017, bazakoreshwa ijonjora rya nyuma rizasiga abantu batatu bazahagararira u Rwanda muri Godfather East Africa.

Abateguye iri rushanwa rizamara amezi atatu riba batangaje ko uzaryegukana azahabwa akayabo ka 20 000 000Frw, rikaba rizatangira muri Werurwe kugeza muri Gicurasi, rizitabirwa n’abatoranyijwe bemeye kudahisha na kimwe mu buzima bwabo muri icyo gihe, bazaturuka mu bihugu byo mu Karere birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya. Abategura irushanwa rya Godfather East Africa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...