AMAKURU

UKWEZI

Amahirwe adasanzwe ku bakobwa batsinzwe n’abacikanwe n’amajonjora ya Miss Rwanda 2018

Amahirwe adasanzwe ku bakobwa batsinzwe n’abacikanwe n’amajonjora ya Miss Rwanda 2018
18-01-2018 saa 09:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1416 | Ibitekerezo

Abakobwa bitabiriye amajonjora y’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, mu Ntara ebyiri zatambutse ariko ntibabashe gutsinda , aba hamwe n’abari bariyandikishije muri izi ntara kubw’impamvu runaka ntibabashe kwitabira iri jonjora bashyiriweho amahirwe adasanzwe aho kugeza ubu bemerewe kuba bajya gupiganwa mu zindi ntara zisigaye zitarabamo amajonjora.

Tariki 13 Mutarama 2018, nibwo irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka ryatangiye aho mu Ntara y’Amajyaruguru hatoranyijwe abakobwa 6 bazayihagararira muri iri rushanwa, bukeye bwaho ku itariki 14 Mutarama nabwo mu Ntara y’Uburengerazuba hatoranyijwe abakobwa 6 bazayiserukira.

Nyuma y’izi Ntara ariko hari abakobwa bagiye bitabira iri rushanwa rikiri mu majonjora ariko bagatsindwa ndetse hari n’abandi bakobwa bagiye basiba aya majonjora kandi bariyandikishije kuzitabira iri rushanwa.

Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko ibyo byiciro byose bifite amahirwe yo kuzitabira aya majonjora azaba akomeza mu mpera z’iki Cyumweru ku matariki ya 20 na 21 Mutarama 2018.

Miss Vanessa Mpogazi ushinzwe itangazamakuru muri RIB, yabwiye Ukwezi.com ko abakobwa batsinzwe mu Ntara zabanje zirimo Amajyaruguru n’Uburengerazuba kuri ubu bagifite amahirwe yo kuba bajya mu zindi ntara zisigaye bakagerageza amahirwe.

Miss Vanessa kandi yavuze ko hari ikindi cyiciro cy’abakobwa bagiye biyandikisha muri izi ntara zatambutse kubw’impamvu runaka bakaba batarabashije kwitabira amajonjora, abo nabo hari amahirwe y’uko babimenyesha abategura irushanwa bakazajya kugerageza amahirwe mu ntara zisigaye arizo; Amajyepfo, Uburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali. Abagize akana nkemurampaka ari nabo batanga amanota ku bakobwa baba bagomba gukomeza mu kiciro gikurikiraho cy’irushanwa

Tubibutse ko nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba kuri ubu hatahiwe Intara y’Amajyepfo aho iri rushanwa rizaba rikomereza ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018.

Ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, iri rushanwa rizakomereza I Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba aho hazatoranywa abakobwa 6 bazayihagararira naho ku itariki 27 Mutarama I Kigali muri Hittop Hotel hakazatoranywa abakobwa 6 bazahagararira Umujyi wa Kigali

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka rizasozwa ku wa 24 Gashyantare 2018, i Kigali muri Convention Center ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka. Abakobwa 6 bahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018 Aba ni abakobwa 6 bahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2018


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...