konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Intara y’Amajyepfo igaragayemo impinduka zidasanzwe muri Miss Rwanda 2018

Intara y’Amajyepfo igaragayemo impinduka zidasanzwe muri Miss Rwanda 2018
20-01-2018 saa 17:40' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5111 | Ibitekerezo

Ntabwo byari byoroshye kubona abakobwa 6 gusa mu bakobwa 30 bari biyandikishije mu bashaka guhagararira Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018. Ibintu byaje guhindura isura muri iyi Ntara y’Amajyepfo cyane ko uko byari byitezwe ko hakomeza abakobwa batandatu atariko byagenze ahubwo hakomeje abakobwa 10.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018, Amajonjora y’Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, yari yakomereje I Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho hatoranyijwe abakobwa 10 bazahagararira iyi Ntara muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018 ribaye ku nshuro yaryo ya 8.

Mu bakobwa 30 bari biyandikishije habonetsemo 14 gusa bari bujuje ibisabwa ari nabo bahatanye hakavamo icumi aribo;

1 . Dushimimana Lydia

2 . Irakoze Vanessa

3 . Ishimwe Noriella

4 . Ikirezi Mpore Marie Wivine

5 . Nzakorerimana Gloria

6 . Umunyana Shanitah

7 . Umuhire Rebecca

8 . Uwase Ndahiro Liliane

9 . Mushombokazi Jordan

10 . Umutoniwase Anastasie

Ubusanzwe iyi Ntara ntikunze kuvamo abakobwa begukana ikamba, mu 2012 Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Miss Rwanda ariho yatoranyijwe avuye.

Icyo gihe Aurore yari afite igisonga cya mbere Uwamahoro Natacha wari uhagarariye intara y’ Iburengerazuba igisonga cya kabiri yitwaga Ariane Umurerwa yari yaturutse mu ntara y’ Amajyepfo.

Umwaka ushize abakobwa baserukiye Intara y’Amajyepfo uwabashije kugera kure ni Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017.

2016 mu bahagarariye iyi ntara harimo Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho bose nta numwe wabashije kugira amahirwe yo kwamamara cyangwa kugera kure mu irushanwa.

2015 mu majyepfo havuye Giriwanyu Ruzigana Joelle, Mukunde Belinda, Bagwire Keza Joanah na Ingabire Divine, muri bo uwamenyekanye ni Bagwire Keza Joanah waje no kuba Nyampinga w’umurage (Miss Heritage).

2014 mu majyepfo havuye abakobwa batatu nabo ntibahiriwe no kubaka izina muri ba Nyampinga bamenyekanye abahvuye harimo Hitayezu Belyse, Dukunde Mouna na Kayitesi Lydie.
Aba nibo bakobwa 10 bazahagararira Amajyepfo muri iri rushanwa

Iri rushanwa riteganyijwe kuzakomeza kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, aho mu i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba nabo bazaba bahatana hagatoranywamo abakobwa batandatu bazahagararira iyi Ntara muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018
AMAFOTO: Mugabo Paccy


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...