AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Abo muri Kina Music baje gushyigikira Igor Mabano mu gusaba no gukwa

AMAFOTO : Abo muri Kina Music baje gushyigikira Igor Mabano mu gusaba no gukwa
29-08-2021 saa 09:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1993 | Ibitekerezo

Umuhanzi Igor Mabano wamaze kurushinga mu mategeko n’umukunzi we, yahise anakora imihango yo gusaba no gukwa yatashywe n’abahanzi bo muri Kina Music na we asanzwe abarizwamo.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 27 Kanama yari yasezeranye mu Murenge wa Kimihurura.

Mu birori byo gusaba no gukwa, byagaragayemo ibyamamare bitandukanye byiganjemo abahanzi basanzwe babarizwa muri Kina Music na we asanzwe abamo.

Muri bo harimo umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement ndetse na Nel Ngabo na we usanzwe afashwa n’iyi nzu ifasha abahanzi.

Muri ibi birori kandi harimo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Yvan Buravan na Any Bumuntu bombi bari mu bakunzwe na benshi muri iki gihe.

Igor Mabano wagize ibanga iby’ubu bukwe bwe, mu minsi ishize ubwo byanugwanugwaga ko agiye kurushinga, we yabiteye utwatsi avuga ko nta gahunda afite vuba aha.

Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021 ubwo yari amaze gusezerana mu mategeko, yahise anashyira hanze indirimbo ye nshya yise Ntakosa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA