AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Irebere uburanga n’Ikimero ndyoherajisho bya Kelia uzarara ejo ari Muka-Lague

AMAFOTO : Irebere uburanga n’Ikimero ndyoherajisho bya Kelia uzarara ejo ari Muka-Lague
29-09-2021 saa 16:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4220 | Ibitekerezo

*Hambere umugore yitirirwaga izina ry’umugabo we, bakongeraho akajambo imbere ‘Muka…’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 ni bwo byamenyekanye ko rutahizamu Byiringiro Lague yamaze kwambika impeta umukunzi we Uwase Kelia ndetse bazanasezerana mu mategeko kuri uyu wa Kane. Mu mafoto dore ubwiza bw’uyu mukobwa uzarara ejo ari umugore w’uyu rutahizamu.

Aba bombi ntibigeze bahisha iby’urukundo rwabo dore ko buri umwe yakundaga gushyira amafoto y’undi ku mbuga nkoranyambaga ze.

Amwe mu mafoto bashyira ku mbuga nkoranyambaga, baba bari kumwe bagaragaza ko urukundo rwabo ari pata na rugi ndetse ko bari mu munyenga warwo.

Uwase Kelia ugiye kuba Mukabyiringiro [hambere umugore yitirirwaga izina ry’umugabo we, bakongeraho akajambo imbere ‘Muka…’], ni umukobwa ukiri muto mu myaka w’urubavu ruto ariko bidakabije w’inzobe iringaniye akaba ashinguye mu rugero.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA