AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Miss Jolly muri Tanzania yakiranywe icyubahiro gihebuje

AMAFOTO : Miss Jolly muri Tanzania yakiranywe icyubahiro gihebuje
10-06-2021 saa 14:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3867 | Ibitekerezo

Miss Mutesi Jolly uri muri Tanzania mu bikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, ubwo yitabiraga ibiganiro muri kiriya gihugu, yakiranywe icyubahiro gihebuje.

Uyu munyarwandakazi wabaye Miss Rwanda wa 2016, akaba yanagizwe Visi- Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa 2021, ubwo yinjiraga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro, yagaragarijwe icyubahiro ubwo hari abamwakiraga bamwereka ibyicaro.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Miss Jolly yagarutse ku kamaro k’amarushanwa y’ubwiza, avuga ko abaryitabira bashobora kugera ku rwego ruhanitse.

Yitanzeho urugero avuga ko ibyo akomeje kugeraho byose abikesha kuba yaritabiriye aya marushanwa ya Miss.

Yavuze ko yashyizwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa kugira ngo na we atange umusanzu we mu Karere ka Afurika w’Iburasirazuba.

Yavuze kandi ko abagize amahirwe yo kwegukana ikamba muri aya marushanwa y’ubwiza bakwiye kuzirikana ko bagomba gushyira imbere inyungu sosiyete baba bakomokamo.

Yagize ati “Si ukwambara ikamba gusa, abantu ntibakwiye kureba amarushanwa y’ubwiza mu kwamamara kuko waba umukobwa w’ubwiza bufite inteko kandi ugakorera byinshi byiza umuryango mugari.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA